Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye, benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bahise babura ikibahuza, cyane ko no ku Mugabane w’i Burayi shampiyona zarangiye ubu harimo gukina amakipe y’ibihugu.
Ishimwe Jean Claude “Cucuri” usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yahisemo guhita ategura irushanwa ryo gufasha abakinnyi badafite amakipe kwigaragaza ndetse n’abasoje amasezerano ya bo. Ni irushanwa ryiswe “Esperance Football Tournament” rizitabirwa n’amakipe 16 azaba ari mu matsinda ane.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi ari bwo haba tombora ndetse hakamenyekana ingano y’ibihembo ku makipe azaba atatu ya mbere. Hazajya kandi hahembwa umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino. Ibibuga bizifashishwa, ni icya Kigali Pelé Stadium n’icya Tapis rouge. Kureba iyi mikino ni ubuntu.
Irushanwa biteganyijwe ko rizatangira ku wa 14 Kamena rikazarangira ku wa 5 Nyakanga 2025.
Amakipe yiyandikishije ni At Sports Khadaf, Golden Generation, Kimonyi, Vinoda, Brésil, Mahama FC (y’impunzi ziri i Mahama), We Never Know, Gatoto FC, Travel Line, Zone FC, Spak Victory, All Stars, Dream Team, Kamonyi FC, La Jeunesse FC na Soaring Eagle FC.
