Muri iyi minsi, ubuhanga bwa Artificial Intelligence (AI) buragenda burushaho gutera imbere ku muvuduko utangaje. Muri Gicurasi 2025, sosiyete yitwa WriterFlow AI yashyize ku isoko porogaramu nshya yitwa “StorySmith Pro” ishobora kwandika igitabo cyuzuye gifite inkuru y’ubuhanga, amagambo meza, ndetse n’imiterere nk’iyo wanditswe n’umwanditsi wabigize umwuga.
Iyi porogaramu ikoreshwa n’abanditsi, abanyamakuru ndetse n’abatunganya ibitabo ku buryo umuntu ashobora kuyisaba ati: “Andika igitabo gishishikaje ku buzima bw’umwana wo mu cyaro ushaka kuba umunyabigwi mu ikoranabuhanga,” maze igitabo kigatunganywa mu gihe gito rimwe na rimwe mu isaha imwe gusa.
Ibi bitera impaka mu itangazamakuru no mu buhanzi bwo kwandika. Bamwe baravuga ko ari intambwe nziza ituma ibitekerezo by’abantu byihuta kugera ku mpapuro, abandi bakabibona nk’igitutu ku buhanga n’umwuga wa muntu.
Ese AI izasimbura abanditsi? Abahanga bavuga ko n’ubwo AI ishobora kwihutisha akazi, ntishobora gusimbura ubunararibonye, amarangamutima n’ihanga ry’umuntu ku giti cye. Ariko ku rundi ruhande, abazamenya gukorana nayo neza ni bo bazakomeza gutera imbere mu mwuga wo kwandika.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rene Haas ku kinyamakuru Tech Unheard na podcast yacyo, Jensen Huang, Umuyobozi Mukuru wa NVIDIA ikigo kizobereye mu gukora porogaramu zishyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga (ships), yasobanuye ko “AI atari igikoresho gusa, ahubwo ari umufatanyabikorwa mu kazi, ushobora no kuba umuhanzi“. Yibutsa abantu ko kwiga gukoresha AI ari ingenzi cyane, kuko bizatuma bagira ubushobozi bwo gukomeza kuba abanyamwuga mu kazi kabo.
Yagize ati “Mu burezi abana ntibagomba kwiga gukora porogaramu (coding) nk’uko byari bisanzwe, kuko AI izabikora mu mwanya wabo buri wese ubu ashobora kuba umuprograma”

Ibi bitekerezo bya Huang, byerekana ko gukoresha AI mu mwuga wo kwandika, harimo no kwandika ibitabo, ari amahirwe mashya aho kuba ikibazo. Abanditsi n’abanyamakuru bashishikajwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga bashishikarizwa kwiga gukorana na AI, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro no gukomeza kuba abanyamwuga mu kazi kabo.
Umwanditsi: ISHIMWE Josué Marpas