MINEDUC yakanguriye abakobwa kwiga imyuga

 

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yakanguriye abakobwa kwiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuko bikigaragara ko ari bake, nyamara abayize bayatsinda neza bamara no kugera ku isoko ry’umurimo bakagira umwihariko wo gukora akazi kabo neza.

Ni ibyagarutswe ho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, IRERE Claudette, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Expo), ryatangiye kuri uyu wa 2 Kamena 2025 muri Camp Kigali.

Ati”Abakobwa turabasaba bakangukire kwitabira aya mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro. Hari ikintu ntekereza ko kiri mu mitwe ya benshi ko kwiga ibya tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro, ari iby’abahungu gusa  bakishyira mo ko ari ibintu biremereye”.

Yongeye ho ko ”Burya abakobwa bagira umwihariko wo gukora ibintu neza kandi aho tekinoroji igeze rwose bashobora kubyiga kandi bakabikora neza. Turabibakangurira, turifuza ko umubare wiyongera”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, IRERE Claudette, yakanguriye abakobwa kwiga amasomo ya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro.

MINEDUC, ivuga ko umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ukiri muto kuko hari gahunda z’amasomo usanga bari munsi ya 10%, ariko ikavuga ko mu minsi mike hari gahunda nshya zizaza ku buryo iteganya ko zizongera umubare wabo.

Kuba abakobwa biga aya masomo bashoboye kandi bishimangirwa na bamwe mu baganiriye na Radio Imanzi, bari mo IRIZA KAYIGIRWA Jospine,wiga ibijyanye n’ubugeni mberajisho bw’ubwoko bwose [Fine and Plastic Art], muri Ecole d’Art de Nyundo.

Yagize ati ”Nk’aho twiga abakobwa ni nka mirongo itanu n’abandi mu gihe abahungu bo barenga magana abiri,urumva ko abakobwa baracyari bakeya cyane ariko njyewe naje kubyiga mbikunze cyane kuko numvaga nshaka kuzakora ikintu kidasanzwe mu maso ya bantu kuko bavugaga ko ari iby’abahungu nta mukobwa wabishobora. Abandi bakobwa ndabasaba kwitinyuka bakiga ibyo bakunda cyane cyane aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko nabo barashoboye nk’uko nanjye nabishoboye”.

IRIZA KAYIGIRWA Jospine,arakangurira abandi bakobwa kwiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Olive IRADUKUNDA, wiga muri RP-TUMBA College, mu ishami rya Mechatronics,we yagize ati “Natangiye gutekereza kwiga aya masomo ya tekiniki nkiri muri tronc commun,kuko nabonaga abakobwa bari mo ari bake cyane nyamara naje kubigera mo nsanga ni byiza kuko abakobwa babyiga baranabitsinda cyane  ntabwo baba bari hasi nk’uko abantu babitekereza.Ahubwo ndasaba abandi bakobwa kwitinyuka kuko barashoboye”.

Olive IRADUKUNDA, wiga muri RP-TUMBA College, mu ishami rya Mechatronics,ni umwe mu bamurika ibyo biga muri TVET Expo.

Mu rwego rwo guteza imbere amasomo ya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro,gahunda ya Leta iteganya ko nibura muri buri kagari hazaba hari ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro by’igihe gito, ni ukuvuga amezi atandatu kugeza ku mwaka bikazagerwaho mu 2029.

Ku wa 4 Mata 2025, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, yagaragazaga raporo y’ingendo yakoze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu,imibare yagaragazaga ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana 55,4%, imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

Hatangijwe ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Expo), ryatangiye kuri uyu wa 2 Kamena 2025 muri Camp Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, IRERE Claudette, n’abandi bayobozi batandukanye bari gusura ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro muri TVET Expo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *