Mu rwego rwo Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu karere ka Kicukiro, hatashywe ikiraro cya “Kajeki”gihuza Imirenge ya Niboye na Kanombe, cyari cyarangiritse ariko kikaba cyarubatswe ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda,mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Citizen Outreach Programme-COP25), byatangiye mu gihugu hose tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen. Celestin KANYAMAHANGA,wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutaha iki kiraro tariki ya gatatu Nyakanga 2025,yavuze ko ibikorwa bihuza inzego z’umutekano n’abaturage bishimangira imiyoborere myiza n’icyerekezo kiza cya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Ati “Ibikorwa twatashye uyu munsi birenze kuba gahunda yo gufatanya n’abaturage gusa. Ni igihamya gifatika cy’icyerekezo cya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”
Yongera ho ko “Icyo cyerekezo kidusaba guhora dutekereza ku nshingano z’inzego zacu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Si abarinzi b’umutekano,amahoro n’ubusugire bw’igihugu gusa, ahubwo ni nabo musingi w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza igihugu cyacu kigenda kigera ho ndetse n’abafatanyabikorwa ba hafi b’abaturage bakorera kandi barinda umunsi ku munsi”.

Abatuye by’umwihariko mu mirenge ya Niboye na Kanombe,ihurira kuri iki kiraro cya Kajeki,bavuga ko cyari inzitizi kuko hajyaga hanagwa mo abana bajya kwiga,ndetse n’abakuze bagatinya kucyambuka,ariko kuba cyubatswe bakavuga ko ari ko kwibohora nyakuri bityo nabo bakaba bagomba kukibungabunga.
MUKANDAHUNGA Tacienne,yagize ati ”Iki kiraro cyari kibangamye kigwa mo abana bakanapfa bakagenda ku buryo ababyeyi bahoranaga impungenge,nanjye ubwanjye ntabwo natinyukaga kukinyura ho. Turanezerewe cyane rero, uku niko kwibohora nyakuri”.
UWIMANA Ildephonse, nawe ati “Iki kiraro cyari cyarangiritse cyane ariko ubu n’imodoka ziratambuka nta kibazo. Turashima aba basirikare n’abapolisi rwose ntacyo twabashinja,ahubwo turabizeza ko natwe tuzashyira ho akacu ibi bikorwa tukajya tubirinda”.

Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Ingabo z’igihugu (RDF), buri mwaka izi nzego zihuza imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage aho hubahwa ibikorwa remezo,ubuvuzi n’ibindi bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu,uyu mwaka bikaba byaratangiye tariki ya 17 Werurwe bigasobwa uyu munsi tariki ya gatatu Nyakanga 2025.
Mu mu mezi atatu gusa ibi bikorwabimaze bimaze,bisize mu gihugu hose abaturage bavuwe indwara zitandukanye bangana na 41.868,hubakwa ibiraro 13,amazu y’abatishoboye 70,hubakwa amarererero y’inshuke ECD 10,ndetse n’ibindi bitandukanye.