Elon Musk yamaganye amagambo ya Trump amusaba “Gusubira muri Afurika y’Epfo”

Umushoramari w’icyamamare Elon Musk, akaba CEO wa Tesla na SpaceX, yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo aherutse kuvugwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja kwishimira inkunga z’ubutegetsi no kumusaba gusubira aho akomoka muri Afurika y’Epfo.

Ibi byabaye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Senate) yemeje umushinga w’itegeko rishya wa Perezida Trump, ryiswe “One Big Beautiful Bill Act”, rigamije kongera ingengo y’imari ya Leta mu bikorwa bitandukanye, harimo n’ishoramari mu ngufu n’ibikorwa remezo.

Elon Musk, nk’umuntu wagaragaje kutemeranya n’uyu mushinga, yavuze ko iri tegeko rizongera umwenda w’igihugu ku rwego ruteye inkeke, ndetse avuga ko azatekereza gushinga ishyaka rishya yise “America Party”, kugira ngo arwanye ibyo yita “imirongo mibi ya politiki.”

Mu butumwa bwatangarijwe kuri Truth Social, Perezida Trump yasetse Musk, amushinja ko ibigo bye byose byabayeho kubera inkunga za Leta, cyane cyane izerekeye imodoka zikoresha amashanyarazi (EV subsidies).

Yagize ati:

“Iyo nta nkunga twari kuba twaramuhaye, Elon yari kuba yarafunze imiryango y’ibigo bye agasubira muri Afurika y’Epfo aho akomoka.”

Ibi byakurikiwe no kubazwa na abanyamakuru niba Trump atekereza kwirukana Musk muri Amerika, maze Trump asubiza ati:

“Simfite igisubizo cyihuse. Tuzabisuzuma.”

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Musk yavuze ko amagambo ya Trump ari “ibintu bibabaje cyane”, cyane cyane kuko yabonaga ko hari umubano mwiza hagati yabo mu bihe byashize.

Yagize ati:

“Narumiwe. Ntabwo nari ntegereje amagambo nk’ayo ku muntu nka we. Byarambabaje cyane.”

Musk yanakomeje ashimangira ko ibigo bye byatanze umusaruro munini ku bukungu bwa Amerika, binyuze mu guhanga imirimo no kuzamura iterambere mu ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *