Category: Ikoranabuhanga

  • Afurika igiye kugira uruganda rwayo rwa mbere rukora ibikoresho bya Artificial Intelligence (AI)

    Afurika igiye kugira uruganda rwayo rwa mbere rukora ibikoresho bya Artificial Intelligence (AI)

    Afurika igiye kwandika amateka mashya mu ikoranabuhanga, aho uruganda rwa mbere rwa Artificial Intelligence (AI Factory) rugiye kubakwa, ruyobowe na Cassava Technologies, ikigo cy’umushoramari w’Umuzimbabwe, Strive Masiyiwa, ku bufatanye na Nvidia, kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu gukora ibikoresho bya AI.

    Nk’uko byatangajwe, Afrika y’Epfo (South Africa) ni yo izakira ibikoresho bya mbere by’ingenzi (GPU – Graphic Processing Units) muri uku kwezi kwa Kamena 2025. Izi GPU zizakoreshwa nk’umutima w’uruganda, kuko ari zo zishobora gutunganya amakuru menshi cyane, byihuse, kandi neza, bikenewe mu bikorwa byose bijyanye na Artificial Intelligence.

    Uyu mushinga uzafasha Afurika:

    • Guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI
    • Gutanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwinshi rwiga amasomo ajyanye na tekinoloji
    • Kongera ubushobozi bwa za kaminuza, inganda, n’ibigo by’ubucuruzi bikoresha AI
    • Gufasha ibihugu bya Afurika kugabanya icyuho kiri hagati yazo n’ibihugu byateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga

    Strive Masiyiwa, umwe mu bacuruzi bafite izina rikomeye muri Afurika, yavuze ko intego yabo ari “gufasha Afurika kwinjira neza mu isi nshya y’ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence, bigakorwa n’Abanyafurika ubwabo, ku nyungu z’Afurika.”

    Ku ruhande rwa Nvidia, bavuze ko bafite icyizere cy’uko Afurika izabasha kugira uruhare runini mu kubyaza umusaruro AI, kandi ko bazakomeza gufatanya na Cassava Technologies kugira ngo uyu mushinga ugende neza kandi ugere ku rwego mpuzamahanga.

  • Elon Musk avuga ko Chip ya Neuralink ishobora kuzagarura ubushobozi bwo kubona ku batabona, harimo n’abavutse batabona.

    Elon Musk avuga ko Chip ya Neuralink ishobora kuzagarura ubushobozi bwo kubona ku batabona, harimo n’abavutse batabona.

    Umushoramari n’uvumbuzi w’ibikorwa by’ikoranabuhanga, Elon Musk, yatangaje ko ikigo cye cya Neuralink kiri gutera intambwe idasanzwe mu gukora chip ishyirwa mu bwonko ishobora gufasha abatabona kongera kubona, ndetse no ku bantu bavutse batabona.

    Uyu mushinga wa Neuralink umaze imyaka myinshi utegurwa, ariko ubu wamaze guhabwa uburenganzira na FDA (Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi) kugira ngo habeho igerageza ku bantu.

    Nk’uko Musk yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, iyi chip ishyirwa mu gice cy’ubwonko gishinzwe kwakira amakuru y’ibiboneka (visual cortex). Ikoresha amashanyarazi mato (electrical stimulation) kugira ngo ihangire cyangwa isubize imiyoboro y’ubwonko ishinzwe kubona, n’ubwo umuntu yaba yaratakaje amaso cyangwa yaranavutse atabasha kubona.

    Yagize ati:

    “Turizera ko bitarenze umwaka utaha, tuzaba tumaze kubona abantu batangiye kubona amasura, imiterere y’ibintu, ndetse n’amabara binyuze muri iyi tekinoloji nshya.”

    Nubwo iyi nkuru itanga icyizere, inzobere mu buvuzi n’abo muri Neuralink ubwabo bemera ko bakiri mu ntangiriro z’igerageza, kandi ko hari byinshi bikenewe gusuzumwa mbere y’uko iyi chip itangira gukoreshwa ku buryo rusange.

    Haracyari ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano, ingaruka zishobora guterwa n’iyo chip mu bwonko, ndetse n’uko ubwonko bwa muntu buzabyakira mu gihe kirekire.

    Can You Invest in Neuralink? | INN

    Iyi chip ntabwo igamije gusa gufasha abatabona. Musk avuga ko intego ya Neuralink ari uguhindura burundu imibanire y’ubwonko n’ibikoresho bya tekinoloji, aho biri no mu mishinga yo kugabanya ingaruka z’ubumuga butandukanye, harimo ubumuga bwo kutavuga, kutagenda, ndetse n’ubundi burwayi bw’imyakura (neurological disorders).

  • Bill Gates Avuga ko Steve Jobs Yamugiriye Inama Idasanzwe: “Wari Ukeneye Gufata Acid ngo Ibicuruzwa bya Microsoft Biboneke Neza”

    Bill Gates Avuga ko Steve Jobs Yamugiriye Inama Idasanzwe: “Wari Ukeneye Gufata Acid ngo Ibicuruzwa bya Microsoft Biboneke Neza”

     

    Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Bill Gates, washinze Microsoft, yatangaje ibintu bitangaje yigeze kubwirwa na Steve Jobs, washinze Apple. Mu mvugo irimo urwenya n’ubwenge busanzwe bwarangaga Steve Jobs, ngo yamugiriye inama igira iti:

    “Wari ukeneye gufata acid (LSD) kugira ngo ibicuruzwa byawe bya Microsoft bibe bifite isura nziza.”

    Iri jambo, ryavuzwe nk’ikinamico ariko rifite ishingiro mu mwihariko w’ibitekerezo bya Steve Jobs ku buhanga bw’udushya (creativity) n’imikoreshereze y’ubwonko bushishikajwe no guhanga ibintu bidasanzwe.

    Iri jambo acid rikoreshwa nk’izina rusange rya LSD (Lysergic acid diethylamide), ikinyabutabire kizwiho gutera ibitekerezo bitangaje no guhinduza imitekerereze. Nubwo ikoreshwa ryacyo ritemewe, Steve Jobs ubwe yemeye ko yigeze kuyikoresha akiri muto, kandi ko ryamufashije kureba isi n’ubuhanga bwo guhanga ibintu mu buryo budasanzwe.

    “Ukoresheje LSD ni kimwe mu bintu 2-3 by’ingenzi cyane nabonye mu buzima.”

    Ibi bishobora gusobanura impamvu Apple yagiye ishyira imbere design nziza, simplicity, n’imikoreshereze yoroshye, ugereranyije n’ibicuruzwa bya Microsoft byashinjwaga kenshi kugaragara nk’ibikomeye no kutagira ubwiza bw’umwimerere.

    Bill Gates na Steve Jobs, nubwo bose bari abanyabwenge b’intangarugero, bagiye batandukana cyane mu bitekerezo. Gates yari uwumvise science na business mu buryo bw’umutuzo, atajya ajya mu bintu bya “intuitif” nk’uwari Jobs. Ibi nibyo byatumye, nubwo Microsoft yayoboye ku rwego mpuzamahanga, Apple yaje kwigaragaza nk’ikirango cy’ubwiza, umwimerere n’ubuhanga.

    Nubwo ibyo Jobs yavuze bifite isura y’urwenya, birerekana uburyo yatekerezaga mu buryo budasanzwe. Yizeraga ko guhanga ibintu bihambaye bisaba kureba kure, kujya aho abandi batabona, ndetse rimwe na rimwe no kurenga ku bisanzwe byemewe.

    Iri jambo kuri Gates ntabwo ari iryo kumusuzugura, ahubwo ni ukumwereka ko hari ibindi byiyumvo bishobora gushimangira guhanga, bitari gusa tekinike n’imibare.

  • Ni gute AI igiye kwambura akazi abanyamakuru n’abanditsi b’ibitabo?

    Ni gute AI igiye kwambura akazi abanyamakuru n’abanditsi b’ibitabo?

    Muri iyi minsi, ubuhanga bwa Artificial Intelligence (AI) buragenda burushaho gutera imbere ku muvuduko utangaje. Muri Gicurasi 2025, sosiyete yitwa WriterFlow AI yashyize ku isoko porogaramu nshya yitwa “StorySmith Pro” ishobora kwandika igitabo cyuzuye gifite inkuru y’ubuhanga, amagambo meza, ndetse n’imiterere nk’iyo wanditswe n’umwanditsi wabigize umwuga.

    Iyi porogaramu ikoreshwa n’abanditsi, abanyamakuru ndetse n’abatunganya ibitabo ku buryo umuntu ashobora kuyisaba ati: “Andika igitabo gishishikaje ku buzima bw’umwana wo mu cyaro ushaka kuba umunyabigwi mu ikoranabuhanga,” maze igitabo kigatunganywa mu gihe gito  rimwe na rimwe mu isaha imwe gusa.

    Ibi bitera impaka mu itangazamakuru no mu buhanzi bwo kwandika. Bamwe baravuga ko ari intambwe nziza ituma ibitekerezo by’abantu byihuta kugera ku mpapuro, abandi bakabibona nk’igitutu ku buhanga n’umwuga wa muntu.

    Ese AI izasimbura abanditsi? Abahanga bavuga ko n’ubwo AI ishobora kwihutisha akazi, ntishobora gusimbura ubunararibonye, amarangamutima n’ihanga ry’umuntu ku giti cye. Ariko ku rundi ruhande, abazamenya gukorana nayo neza ni bo bazakomeza gutera imbere mu mwuga wo kwandika.

    Abana bakwiye kwiga gukoresha ikoranabuhanga rya AI.

    Mu  kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rene Haas ku kinyamakuru Tech Unheard na podcast yacyo, Jensen Huang, Umuyobozi Mukuru wa NVIDIA ikigo kizobereye mu gukora porogaramu zishyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga (ships), yasobanuye ko “AI atari igikoresho gusa, ahubwo ari umufatanyabikorwa mu kazi, ushobora no kuba umuhanzi“. Yibutsa abantu ko kwiga gukoresha AI ari ingenzi cyane, kuko bizatuma bagira ubushobozi bwo gukomeza kuba abanyamwuga mu kazi kabo.

    Yagize ati “Mu burezi  abana ntibagomba kwiga gukora porogaramu (coding) nk’uko byari bisanzwe, kuko AI izabikora mu mwanya wabo buri wese ubu ashobora kuba umuprograma”

    Jensen Huang, Umuyobozi Mukuru wa NVIDIA ,asobanura iby’ikoranabuhanga rya AI.

    Ibi bitekerezo bya Huang, byerekana ko gukoresha AI mu mwuga wo kwandika, harimo no kwandika ibitabo, ari amahirwe mashya aho kuba ikibazo. Abanditsi n’abanyamakuru bashishikajwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga bashishikarizwa kwiga gukorana na AI, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro no gukomeza kuba abanyamwuga mu kazi kabo.

    Umwanditsi: ISHIMWE Josué Marpas