Author: Radio Imanzi

  • Ni gute AI igiye kwambura akazi abanyamakuru n’abanditsi b’ibitabo?

    Ni gute AI igiye kwambura akazi abanyamakuru n’abanditsi b’ibitabo?

    Muri iyi minsi, ubuhanga bwa Artificial Intelligence (AI) buragenda burushaho gutera imbere ku muvuduko utangaje. Muri Gicurasi 2025, sosiyete yitwa WriterFlow AI yashyize ku isoko porogaramu nshya yitwa “StorySmith Pro” ishobora kwandika igitabo cyuzuye gifite inkuru y’ubuhanga, amagambo meza, ndetse n’imiterere nk’iyo wanditswe n’umwanditsi wabigize umwuga.

    Iyi porogaramu ikoreshwa n’abanditsi, abanyamakuru ndetse n’abatunganya ibitabo ku buryo umuntu ashobora kuyisaba ati: “Andika igitabo gishishikaje ku buzima bw’umwana wo mu cyaro ushaka kuba umunyabigwi mu ikoranabuhanga,” maze igitabo kigatunganywa mu gihe gito  rimwe na rimwe mu isaha imwe gusa.

    Ibi bitera impaka mu itangazamakuru no mu buhanzi bwo kwandika. Bamwe baravuga ko ari intambwe nziza ituma ibitekerezo by’abantu byihuta kugera ku mpapuro, abandi bakabibona nk’igitutu ku buhanga n’umwuga wa muntu.

    Ese AI izasimbura abanditsi? Abahanga bavuga ko n’ubwo AI ishobora kwihutisha akazi, ntishobora gusimbura ubunararibonye, amarangamutima n’ihanga ry’umuntu ku giti cye. Ariko ku rundi ruhande, abazamenya gukorana nayo neza ni bo bazakomeza gutera imbere mu mwuga wo kwandika.

    Abana bakwiye kwiga gukoresha ikoranabuhanga rya AI.

    Mu  kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rene Haas ku kinyamakuru Tech Unheard na podcast yacyo, Jensen Huang, Umuyobozi Mukuru wa NVIDIA ikigo kizobereye mu gukora porogaramu zishyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga (ships), yasobanuye ko “AI atari igikoresho gusa, ahubwo ari umufatanyabikorwa mu kazi, ushobora no kuba umuhanzi“. Yibutsa abantu ko kwiga gukoresha AI ari ingenzi cyane, kuko bizatuma bagira ubushobozi bwo gukomeza kuba abanyamwuga mu kazi kabo.

    Yagize ati “Mu burezi  abana ntibagomba kwiga gukora porogaramu (coding) nk’uko byari bisanzwe, kuko AI izabikora mu mwanya wabo buri wese ubu ashobora kuba umuprograma”

    Jensen Huang, Umuyobozi Mukuru wa NVIDIA ,asobanura iby’ikoranabuhanga rya AI.

    Ibi bitekerezo bya Huang, byerekana ko gukoresha AI mu mwuga wo kwandika, harimo no kwandika ibitabo, ari amahirwe mashya aho kuba ikibazo. Abanditsi n’abanyamakuru bashishikajwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga bashishikarizwa kwiga gukorana na AI, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro no gukomeza kuba abanyamwuga mu kazi kabo.

    Umwanditsi: ISHIMWE Josué Marpas

  • Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI,mu kuvura abaturage

    Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI,mu kuvura abaturage

    Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence), mu kuvura abaturage no gukusanya andi makuru y’umurwayi uje ubagana.

    Ni mu mushinga wiswe “umujyanama w’ubuzima mu ikoranabuhanga” ugamije kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima no kubafasha gutanga serivisi inoze kandi yihuse hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI). uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, kuri ubu mu gihugu hose abajyanama b’ubuzima  bagera kuri 600 bakaba barahawe amahugurwa y’amasomo ajyanye n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga.

    Abajyanama b’ubuzima, bazajya basuzuma banavure abarwayi bifashishije AI.

    Dr. Albert Tuyishime,umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kongerera ubumenyi umujyanama w’ubuzima.

    Ati “Iri koranabuhanga rizafasha kongerera ubumenyi umujyanama w’ubuzima,rizafasha umujyanama w’ubuzima gutanga serivise yuzuye ntacyo yibagiwe kuko rigenda rimwerekera ngo harabanza iki hakurikire ho iki.”

    Yongeye ho ko “rizadufasha mu guhanahana amakuru hagati y’umujyanama w’ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano zo kumufasha,bityo serivise atabashije gutanga, izo nzego ziyimenye ku gihe zifashe uwari uyikeneye.”

    Dr. Albert Tuyishime,umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, yavuze ko AI izongerera ubumenyi abajyanama w’ubuzima.

    Iri koranabuhanga kandi rizanafasha mu kwibutsa abarwayi igihe bagomba kujya gushaka serivise ndetse rinongerere icyizere umujyanama w’ubuzima kuko azaba azi neza ko ibyo ari gukora byuzuye nta gukeka ko hari icyo yibagiwe.

    Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rwamagana bari mu bahawe telefone ngendanwa ziri mo iri koranabuhanga, bashimangira ko rije kubafasha kwihutisha serivise batanga, ndetse no kumenya igikwiye bagomba gukorera umurwayi uje abagana.

    Ingabire Lea,umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Gishari yagize ati “Umurwayi arakubwira uko ameze,sisiteme igahita ikwereka icyo ugomba gukora utarinze gutekereza cyane. Niba ari ukumusuzuma malariya igahita ibikwereka,niba ari ukumwohereza ku kigo nderabuzima igahita ibikwereka ,njye nabonye ari byiza cyane.”

    Mugenzi we Bikorimana Josph, we yagize ati “Iri koranabuhanga rizadufasha ku kijyanye no gutanga raporo neza,kandi natwe akazi kacu kadapfuye.Kuko niba twajyaga dutanga raporo twandika rimwe narimwe urandika ukaba hari ibyo wasimbuka cyangwa ugasanga umurwayi araje umuhaye serivise bitewe n’akazi ufite ugasanga bimwe urabisimbutse.”

    Akomeza avuga ko “Rero bizihutisha kuvura umurwayi kandi natwe bitume iterambere ryacu ryihuta mu mwuga dukora wo kuvura abaturage.”

    Abajyanama b’ubuzima, biteguye gukoresha AI,mu kuvura no gusuzuma abarwayi ari nako bayifashisha mu gutanga raporo.

    RBC,yatangije ubu buryo bushya bwifashisha AI mu bajyanama b’ubuzima ku bufatanye na SFH Rwanda, ikaba ivuga ko nyuma yo kuba ku ikubitiro ryahawe abajyanama b’ubuzima 600, gahunda ihari ari uko rigomba gukoreshwa n’abanjyanama b’ubuzima bose mu gihugu bagera ku bihumbi 58.

     

    Umwanditsi: ISHIMWE Josué Marpas