Afurika igiye kugira uruganda rwayo rwa mbere rukora ibikoresho bya Artificial Intelligence (AI)

Afurika igiye kwandika amateka mashya mu ikoranabuhanga, aho uruganda rwa mbere rwa Artificial Intelligence (AI Factory) rugiye kubakwa, ruyobowe na Cassava Technologies, ikigo cy’umushoramari w’Umuzimbabwe, Strive Masiyiwa, ku bufatanye na Nvidia, kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu gukora ibikoresho bya AI.

Nk’uko byatangajwe, Afrika y’Epfo (South Africa) ni yo izakira ibikoresho bya mbere by’ingenzi (GPU – Graphic Processing Units) muri uku kwezi kwa Kamena 2025. Izi GPU zizakoreshwa nk’umutima w’uruganda, kuko ari zo zishobora gutunganya amakuru menshi cyane, byihuse, kandi neza, bikenewe mu bikorwa byose bijyanye na Artificial Intelligence.

Uyu mushinga uzafasha Afurika:

  • Guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI
  • Gutanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwinshi rwiga amasomo ajyanye na tekinoloji
  • Kongera ubushobozi bwa za kaminuza, inganda, n’ibigo by’ubucuruzi bikoresha AI
  • Gufasha ibihugu bya Afurika kugabanya icyuho kiri hagati yazo n’ibihugu byateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Strive Masiyiwa, umwe mu bacuruzi bafite izina rikomeye muri Afurika, yavuze ko intego yabo ari “gufasha Afurika kwinjira neza mu isi nshya y’ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence, bigakorwa n’Abanyafurika ubwabo, ku nyungu z’Afurika.”

Ku ruhande rwa Nvidia, bavuze ko bafite icyizere cy’uko Afurika izabasha kugira uruhare runini mu kubyaza umusaruro AI, kandi ko bazakomeza gufatanya na Cassava Technologies kugira ngo uyu mushinga ugende neza kandi ugere ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *