Mu ijoro ryo kuwa 22 Nyakanga 2025, i Burundi mu kabari ko mu mudugudu wa Kananira, mu murenge wa Tangara, Intara ya Butanyerera, haraye habereye inkuru itangaje aho umusore w’imyaka 25 yakomeretse bikomeye ku rurimi nyuma yo kugerageza gusoma ku ngufu umukobwa w’imyaka 14.
Uyu mukobwa bivugwa ko amaze iminsi arimo akorera muri ako kabari, ngo yahoraga yirinda uwo musore wamuhatiraga ko bagirana umubano wihariye. Abatangabuhamya bavuga ko uwo musore yari amaze iminsi ahiga uwo mukobwa, amugendaho amwifuzaho imibonano mpuzabitsina, ariko we akamwihorera burundu.
Kuri uwo mugoroba, bombi baganiriye gato, ariko uwo mukobwa ntiyigeze yemera ibyo uwo musore yamusabaga. Biravugwa ko uwo musore amaze kubona ko ibyo yamwifuzagaho bitagishobotse, yahise amufata ku ngufu ashaka kumusoma. Uwo mukobwa nawe ntiyigeze yihanganira ibyo yahise amuhekenya isonga y’ururimi hafi yo gucika.
Nk’uko byemezwa n’inzego z’ibanze, uwo musore yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Buhiga kugira ngo yitabweho, naho uwo mukobwa yahise atabwa muri yombi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kananira mu murenge wa Tangara.