Mu gihugu cy’u Bubiligi ni kimwe mu bihugu bituyemo abanyarwanda benshi ugereranyije no mu bindi bihugu byo ku isi, Ibi bihuzwa n’amateka atandukanye yagiye aranga ibi bihugu byombi kuva mu myaka ya kera.
Mu myaka myinshi ishize, u Bubiligi bwakomeje kugaragara nk’igihugu kirimo umubare munini w’Abanyarwanda batuye mu mahanga. Ibi birashimangirwa n’ukuri ku mubano wa kera hagati y’ibi bihugu byombi, uhereye ku mateka y’ubukoloni, imigirire ya politiki ndetse n’impamvu zishingiye ku mpunzi n’iyimuka ry’abantu.
U Rwanda rwabaye igihugu cyakolonijwe n’u Bubiligi kuva mu 1916 kugera mu 1962. Icyo gihe, u Bubiligi bwashyizeho uburyo bw’imiyoborere, uburezi, ubuzima n’indi mirimo ya leta, byose bigendera ku mategeko n’imyigishirize by’Ababiligi.
Iyi mibanire yatumye benshi mu Banyarwanda bajya mu Bubiligi kugira ngo barangize amasomo cyangwa bajye gukorera leta. Nubwo hari abagarukaga mu Rwanda, hari n’abandi benshi bahitaga bahatura kubera amahirwe bari babonye cyangwa ubuzima bwiza bwari bubategereje.
Gusa icyo twavuga nuko Abana b’u Rwanda muri iki gihugu usanga barangwa no gukunda umurimo ndetse no kugirana urukundo bo ubwabo ugereranyije n’abandi bakomoka mu bindi bihugu.
Uyu munsi ndifuza kugaruka ku munyarwanda witwa Mugisha Didier, Uyu akaba amaze igihe aba muri iki gihugu akora imirimo itandukanye ijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kugira intego yo kwifuza ko yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu akomokamo aricyo u Rwanda.
Ubu Mugisha Didier arakataje mu rugero rumwerekereza ku ntego ye ndetse n’inzozi ze, Mu myaka yashize yatangije ubucuruzi bushingiye ku mafunguro aho yatangije ikigo cyitwa PILAFOOD, akaba yarafite umwihariko w’igikoni cyatekaga amafunguro cyane yiganjye umuceri uzwi nka “Pilau” abatuye muri iki gihugu bagakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe gutumiza amafunguro yateguye.
Mu gihe cya Covid-19 aho iki cyorezo cyagize ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange, bikaba byaratumye umushinga we udakomeza nkuko yabiteganyaga, ahitamo kuba awuharitse mu gihe gito aho yahise yerekeza mu bijyanye n’ubwiza aho yahise atangiza ikigo gikora amavuta yo kwisiga yitwa Le Picmar.
Le Picmar ni ikigo gifite intego ndende ariko byumwihariko ubu ku isoko mpuzamahanga akaba ahafite amavuta yo kwisiga akomeje gukundwa n’abatari bacye i Burayi ndetse no muri Afrika.
Sibyo gusa uyu MugishaDidier arimo gukora kuko ari kwitabira ibiganiro ndetse n’ibirori bitegurwa kandi bikitabirwa n’abashoramari kugira ngo baganire ku mishinga itandukanye ndetse no kungurana ibitekerezo.
Ubwo aheruka mu kiganiro na Radio Imanzi akaba yaratangaje byinshi bikubiye muri uru rugendo arimo ndetse n’ahazaza ha Le Picmar ubu iri ku isoko ryo mu Rwanda.
Yatangaje ko afite intego yo kuzubaka uruganda runini ruzajya rutunganya aya mavuta dore ko kugeza ubu aya mavuta atunganyirizwa i Burayi, Akaba avuga ko mu myaka iri imbere yifuza kuzatanga akazi ku banyarwanda benshi aho iki kigo cya Le Picmar kizaba kiri mu Rwanda ku buryo azashobora gutanga akazi gatandukanye ku banyarwanda.
Kuri ubu uyu Mugisha Didier avuga ko Le Picmar imuha ishusho ko ibi azabigeraho kuko amavuta arimo gukundwa ku bwinshi ndetse ari no mu biganiro n’abashoramari batandukanye baba abari mu Rwanda kugira ngo aya mavuta yo kwisiga abone ubuzima gatozi ku buryo yaboneka ku bantu benshi mu Rwanda ndetse no hanze dore ko hari bimwe mu bihugu byo muri Africa yamaze kwemezwa harimo nka DR Congo, Senegal, Cameroon ndetse m’ahandi.