Intebe y’Inteko mu Inteko y’Umuco, Amb.Robert MASOZERA,yasabye ababyeyi gutoza abana indangagaciro z’ingenzi bagomba gukurana,no kujya babazana muri gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums],ibafasha kumenya ibyo batigiye mu muryango.
Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2025, mu birori byo kwizihiza Umuganura w’abana 2025, aho yashingiye k’ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Inteko y’Umuco, bwagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 88. 6% bafite ubumenyi bwiza ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ariko abangana na 66.8% bakaba aribo batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bonyine.
Ubwo bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko impamvu nyamukuru indangagaciro mu muryango zidatozwa abana ari uko ababyeyi babura umwanya wo kwita ku bana, bagahugira mu gushakisha imibereho hirya no hino,ibituma umuryango nyarwanda utakaza ubushobozi n’inshingano zawo nk’urwego rwambere rutangirwamo uburere n’umuco.
Amb.Masozera,ashingiye ku byavuye muri ubu bushakashatsi, yagaragarije ababyeyi ko uruhare rwabo rukenewe kugirango hatazabaho ikizabaho cyo gutakaza indangagaciro z’ingenzi umwana agomba gukurana
Ati “Iyo umwana abuze ababyeyi bamurera uko bikwiye kubera ko babiburiye umwanya, ingaruka zabyo ntabwo uwo mwana azicara aho gusa nyine birumvikana azirera wenyine cyangwa arerwe n’abandi. Uburere azabuvana ku mbuga nkoranyambaga,azabuvana mu bigare bya bagenzi be kandi aho niho hakwirakwiza imico idakwiye idafite aho ihuriye n’indangagaciro z’u Rwanda”.
Yongeyeho ko “Ikindi kizabaho n’uko hazabaho gutakaza indangagaciro z’ingenzi umwana agomba gukurana”.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro ariyo abanyarwanda bagenda bateshukaho ku kigero cyiri hejuru,hagakurikiraho gutezuka ku ndagagaciro y’ubunyangamugayo no gufashanya.
Intebe y’Inteko,akaba yagaragaje ko gahunda z’Ibiruhuko mu ngoro z’umurage ndetseno gushyiraho Umuganura w’abana bizaba umuti kuri ibi bibazo.
Ati “Ntabwo Ingoro ndangamurage ziza zije gusimbura ababyeyi mu burere batanga mu muryango ntan’ubwo zisimbura abarimu mu mashuri ahubwo zirunganira.Mu ngoro ndangamurage rero ni ahantu abana bavumbura ubumenyi batari bazi by’umwihariko ubujyanye n’umuco n’umurage kandi ntabwo ari ahantu hatangirwa ubumenyi gusa, ni ahantu n’ubundi bashyira mu bikorwa ibyo batozwa. Ni muri urwo rwego tugira izi gahunda z’ibiruhuko mu ngoro z’umurage, akaba ari nayo mpamvu dufite n’uyu muganura w’abana”.

Abana bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umuganura w’abana 2025, bamaze iminsi muri gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums], itegurwa n’Inteko y’Umuco,bagaragaje ko ibasiggiye ubumenyi nkenerwa batari bafite.
UMUTONI Shadia,yagize ati “Nungukiyemo ibijyanye n’umuco nyarwanda,kubyina, nungukiramo gusakuza,guca imigani no kuvuga amazina y’inka,namenye kandi no gucunda amata”.
Mugenzi we IBYISHAKA Pitien, we yagize ati “Ubu ngubu tuzi kubyina nk’intore,kubuguza,tukamenya guca imigani,gusakuza…nyine umuco nyarwanda wose twawigiye muri iyi gahunda yo mu biruhuko”.

Umuganura w’abana 2025, wizihirijwe mu Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda,iherereye i Huye,ahahuriye abana basaga 500,bari bamaze igihe bigishwa Umuco,Indangagaciro na Kirazira by’Abanyarwanda, binyuze mu mbyino gakondo,amazina y’inka,gutaka amasaro,kuvuza ingoma,kubumba,n’ibindi byaberaga kuri iyi ngoror no ku ngoro ndangamurage yo Kwigira iherereye mu karere ka Nyanza,Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari nayo iiherereye i Nyanza no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu karere ka Kicukiro.
