leta y’u Rwanda nyuma y’uko isubijeho kwizihiza Umuganura kuva muri 2011,iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], Habimana Dominique, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu karere ka Musanze muri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa 01 Kanama 2025, aho yavuze ko mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura ariwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda,bityo Leta ikaba iri mu nzira yo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi.
Ati “Mu bihe bya kera umuganura washingiraga ku buhinzi n’ubworozi gusa ariko indangagaciro n’intimatima zawo ziracyari zimwe zo ntizihinduka arizo: guteganya, kwigira, gukunda umurimo, gushima, gusangira ndetse no gukunda igihugu. Mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura niwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda, niyo mpamvu leta y’u Rwanda yawusubijeho kuva muri 2011 ndetse iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO”.
Yongeyeho ko “Kwizihiza Umuganura ni uburyo bwo kwibutsa ko aho turi hose u Rwanda rugomba kutubamo, rukatugendamo, tukarugumana”.

Mu birori byo kwizihiza Umuganura habayeho ibikorwa byo gutanga imbuto zo guhinga,kumurika umusaruro wabonetse mu ngeri zitandukanye, gusangira no kugabira inka imiryango itanu yo mu karere ka Musanze,,abagabiwe bakaba bavuga ko zigiye kubafasha kwivana mu bukene no kubona amata ibyo bashingiraho bashima umukuru w’igihugu kuba batekerejweho bakaganuzwa muri ubu buryo.
Nyirabiseruka Rachel,umwe mu bagabiwe yagize ati “Kuba mpawe inka ku munsi w’Umuganura ntabyo natekerezaga numvise binshimishije kandi birandenze. Igiye kumfasha kubona amata, nayaguraga buri munsi kuko mfite impinja.Kandi ndashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho”.
Bizagwira Christophe we ati “Ubusanzwe ndi umuhinizi ariko naburaga agafumbire ko kwifashisha mu buhinzi bwanjye none rero ubwo mbonye inka birakemutse…rero ntacyo nabona mvuga uretse gushimira Perezida wacu uba yadutekerejeho natwe akaduha inka tukaba tugiye kubona amata”.
Umuganura ubusanzwe wizihizwa kuwa gatanu wambere w’ukwezi kwa Kanama,uyu mwaka wa 2025, ukaba wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “𝙐𝙢𝙪𝙜𝙖𝙣𝙪𝙧𝙖, 𝙞𝙨𝙤𝙠𝙤 𝙮’𝙪𝙗𝙪𝙢𝙬𝙚 𝙣’𝙞𝙨𝙝𝙞𝙣𝙜𝙞𝙧𝙤 𝙧𝙮𝙤 𝙠𝙬𝙞𝙜𝙞𝙧𝙖”.
