U Rwanda rwatangiye gukingira Hepatite B ku bana bavutse

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro gahunda yo guha urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatite B) abana bose bavuka, rutangwa mu masaha 24 nyuma yo kuvuka hagamijwe kubarinda kwandura iyi ndwara ikomeye iterwa na virusi ya HBV.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje mu itanGazo cyashyize ahagaragara ku w Gatanu ko uru rukingo ruzajya rufasha kongerera ubushobozi umwana wo mu myaka ya mbere y’ubuzima kugira ngo atandura iyi ndwara ashobora kwanduzwa n’umubyeyi mu gihe cyo kuvuka.

Hepatite B ni indwara ikomeye, kuko abana bangana na 95% bayandura bakivuka, bibaviramo uburwayi bukomeye bw’umwijima udukira ari byo bishobora kubaviramo intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’ubushwima, ndetse na kanseri y’umwijima.

RBC ivuga ko guha umwana urukingo akivuka ari uburyo bunoze kandi bwizewe bwo kugabanya ibyago byo kwandura iyi ndwara no kurinda ubuzima bwe mu gihe kirekire.

RBC yatangaje ko gutangiza uru rukingo rwa Hepatite B ruhabwa umwana akivuka ari igikorwa cyunganira gahunda zisanzwe zo gukingira, hagamijwe kugabanya umubare w’abandura no kurandura burundu iyi ndwara mu gihugu bitarenze 2030.

RBC kandi yasobanuye ko kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizafasha kubika neza no gutanga inking z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasha 24 ndetse n’uba wavukiye hanze y’ivuriro agafashwa.

RBC ati: “Abaganga bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inking n’uko zitangwa.”

Yakomeje igira iti: “Turakangurira abaganga, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’umuryango nyarwanda muri rusange gufasha no gukurikirana ko nyta mwana n’umwe ucikanwa n’uru rukingo kandi akarubonera ku gihe.”

Kugeza ubu, abagera kuri miliyoni 296 ku Isi barwaye Hepatite B, aho buri mwaka abantu barenga miliyoni imwe bahitanwa n’ingaruka zayo zirimo kanseri y’umwijima. Mu Rwanda, ubwandu bugezweho buri ku rwego rwa 0.26%, bikaba bigaragaza intambwe igihugu cyateye mu kwirinda no gukumira iyi ndwara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *