Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro (Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural), ryavuze ko rikataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abangavu n’ingimbi kumenya uburenganzi bwabo bukubiye muri iri tegeko.
Uyu muryango wabigarutseho ku wa Gatatu, tariki 29 Ukwakira 2025, nyuma y’ubukangurambaga wakoreye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.
Imwe mu ngingo zigize itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda,ryatowe muri Kanama 2025, ni iyemerera abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura, kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi cyangwa abishingizi bemewe n’amategeko.
Umuryango Réseau des Femmes, ni umwe mu miryango itari iya Leta yakoze ubuvugizi kugira ngo iyi ngingo itorwe. BAZARAMA Marie Michèle,Ushinzwe Imibereho Myiza muri uyu murwango avuga ko bakataje mu kumenyekanisha iri tegeko.
Yagize ati “Turakataje, turakomeje kugira ngo n’urundi rubyiruko n’ababyeyi bamenye yuko kubona izi serivisi ari iby’ibanze. Tukanasaba ababyeyi kumva ko niba umwana wabo yaguye mu cyago atagomba kugendanirako, ahubwo akwiye gufashwa.”

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga ruvuga ko bwari bukenewe kuko bwabafashije kubona amakuru kuri serivisi bagenewe. IMANISHIMWE Cedric, yagize ati “Mu by’ukuri ibyo batwigishije twari tubikeneye nk’urubyiruko. Nubwo umwana w’imyaka 15 aba akiri mutoya,ariko ni byiza ko yigerera kwa muganga akimenyera amakuru, n’ukuntu agomba gutwara ubuzima bwe.”
Akamaro k’ubu bukangurambaga kanashimangirwa n’ababyeyi babwitabiriye. MUKAMPUNGA Euphrasie, yagize ati “Ibi biratujijura nk’ababyeyi kuko twaragerageje ngo turebe ko abana bakwitwara neza nko mu gihe cya cyera ariko byarananiranye.”
Yongeraho ko “Mu gihe rero byananiranye nta rindi tegeko ryakora uretse iri batubwiye umwana akabikora ku bushake bwe wenyine yijyanye. Ndumva byaba byiza.”

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’umuryango Réseau des Femmes, buri muri gahunda z’ibikorwa by’umushinga wabo w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda, bakorera mu mirenge yose 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya Canada witwa l’AMIE.
Bwitabirwa n’urubyiruko runyuranye rwo mu murenge wa Ndera, abanyeshuri biga muri GS Ndera, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu murenge wa Ndera. Ni ubukangurambaga buzakomereza no mu yindi mirenge y’Akarere ka Gasabo ndetse bukazagezwa no bindi bice by’igihugu binyuze mu itangazamakuru.


