Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel amuvuna amaguru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, inkuru y’ibabaje yavuzwe i Munyonyo muri Uganda aho umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda ryamamaye rya Goodlyfe, yagonzwe n’imodoka bivugwa ko yari itwawe n’umugore we, Teta Sandra.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda, iyi mpanuka yabereye ku kabari kazwi nka ‘Shan’s Bar & Restaurant’, aho bombi bari bari nyuma yo gushyamirana bikomeye. Amakuru avuga ko Teta Sandra yagiye mu modoka, mu gihe Weasel yasigaye ahagaze imbere yayo, ariko bagakomeza guterana amagambo.

Icyatunguranye, nk’uko bivugwa n’abari aho, ni uko Teta yahisemo kugonga Weasel ku bushake, amusiga ari ihirita hasi, ibintu byateye benshi icyizere cy’uko habayeho umugambi.

Nyuma y’iri sanganya, Weasel yajyanywe byihuse ku bitaro aho bivugwa ko yavunitse amaguru yombi. Na Teta Sandra na we yahakomerekeye, nubwo bitaramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze ubu.

Amakuru yandi avuga ko Teta yahise atabwa muri yombi nyuma y’iyi mpanuka, kuko bivugwa ko ibyo yakoze atari impanuka isanzwe, ahubwo ko yari igikorwa cy’ubugome cyashoboraga no gutwara ubuzima.

Si ubwa mbere aba bombi bagaragaza ibibazo bikomeye mu mibanire yabo. Muri 2022, Teta Sandra yahukaniye mu Rwanda kubera amakimbirane n’uyu mugabo, ariko baza kongera kubana mu 2023 ubwo yagarukaga muri Uganda.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Weasel yari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya mukuru we, Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ateganya gusura Sebukwe, ibintu benshi bafashe nk’icyizere ko urugo rwabo rwari rwasubiye ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *