Umuhuza w’umwuga mu gukemura ibibazo by’abaturage hatisunzwe inkiko akaba n’umutoza mu mibanire y’abantu KATAREBE Gaetan,aragira inama abagiranye amakimbirane kuyoboka inzira y’ubuhuza kuko bizabafasha kugemura amakimbirane mu gihe gito kandi bagahabwa igisubizo kibanyuze bombi kuko bo ubwabo baba bacyumvikanyeho.
Avuga ko abantu bakwiye kuyoboka ubu buryo kuko amakimbirane yose adakemukira mu nkiko gusa kandi ko iyo ibibazo bikemukiye mu buhuza binafasha ababigiranye kwiyunga no kongera gusabana kandi bitanabatwaye ikiguzi gihanitse ndetse no gusiragira bya hato na hato.
Yagize ati “Singombwa ko amakimbirane yose akemukira mu nkiko.Hari igihe usanga abantu bari bafitanye amakimbirane yari kuzamara igihe kirekire impande zombi zigatakaza byinshi kuko usanga umwe ashaka kwihimura kuri mugenzi we,ariko nyamara batwiyambaza nk’abahuza b’umwuga tukabafasha kubikemura mu gihe gito umubano wabo ugakomeza nta gatotsi namba.”
Bwana KATAREBE,akomeza avuga ko igihe cyose ubuhuza bwemewe haba mbere y’uko abantu bagana inkiko ndetse n’igihe hari ikirego kiri mu rukiko bitabuza ababuranyi kwisunga ubuhuza.
Ati “Ndamara impungenge abantu rwose ko igihe cyose abantu badusabye ko tubakorera ubuhuza turabikora kandi bikarangira neza,haba mbere abantu batarajya kuregana ngo umwe ajyane undi mu rukiko ndetse n’aho ikirego cyaba kigeze hose haba mu rukiko rw’ibanze cyangwa urw’ikirenga,ubuhuza burakorwa rwose”.

U Rwanda rwatangije Politiki y’ubuhuza muri 2022, kandi kugeza ubu ikaba imaze gutanga umusaruro ushimishije,nk’uko byagarutswe na Domitilla MUKANTAGANZWA,ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera kuwa uwa 8 Ukuboza kigasoza kuwa 19 Ukuboza 2025.
Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2022, kugeza ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera hari hamaze kurangizwa imanza ibihumbi makumyabiri.
Kuva muri Mutarama 2025, kugera uwo munsi, urwego rw’ubugenzacyaha- RIB narwo rwatangaje ko rwarangije ibibazo 2800 mu buryo bw’ubuhuza.
Mu bushinjacyaha na bo bavuze ko muri 2024-2025, dosiye ibihumbi bitatu zarangiye mu buhuza.
