Rulindo: RIB yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,rwasabye abaturage bo mu karere ka Rulindo,kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ababikoraga bakabireka kuko bigize icyaha,byangiza ibidukikije ndetse ababikora bakaba bahasiga n’ubuzima.

Ni ibyagarutsweho na Jean Claude NTIRENGANYA,ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kanama 2025,ubwo mu murenge wa Murambi, mu kagali ka Gatwa, hamwe mu hakorerwa ubucukuzi w’amabuye y’agaciro,uru rwego rwari mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka.

Yagize ati “Twaje aha rero muri uyu murenge wa Murambi, kugirango tuganire kuri ibi bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko naho bihari cyane cyane ko hari n’aho byagiye binagaragara ko byagiye binahitana n’ubuzima bw’abantu. Aha rero twakanguriraga abaturage ibikorwa bibi nkibyo ngibyo uko babyirinda n’uruhare bagomba kugira kugirango babikumire ariko noneho tunabasobanurira ko binagize n’ibyaha bihanwa n’amategeko”.

Yongeyeho ko“Ababikora rero twabasabaga ko bagomba kubivamo kuko bibagiraho ingaruka zitoroshye bamwe bafite imiryango yabo irimo ikurikiranwa mu mategeko bari muri gereza n’ahandi cyangwa bagomba gutanga amahazabu ateganwa nayo atari make rimwe na rimwe abasiga mu kangaratete”.

Jean Claude NTIRENGANYA,ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB,yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko amategeko abiteganya uhawe icyangombwa cyo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri asinyana na leta amasezerano y’uko azakora ubucukuzi abungabunga ibidukikije nk’uko bigarukwaho na Bwana BAGILIJABO Jean d’Amour,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Mine,Peteroli na Gazi mu Rwanda [RMB].

Ati “Ugiye gukora ubucukuzi mbere yo guhabwa uruhushya abanza gusinyana na leta.Aba agomba gucukura abungabunga ibidukikije,agacukura akurikije amategeko, akagira ibizenga binini bifata amazi ku buryo kizira kikaziririzwa ko yarekura amazi ngo ayamene mu mugezi ataracayuka kandi buri gihe aba agomba kwita ku bidukikije agatera amashyamba aho amaze gucukura ndetse aho amaze gucukura atagikeneye akahasubiranya”.

BAGILIJABO Jean d’Amour,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri RMB,avuga ko ugiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,mbere yo guhabwa uruhushya abanza gusinyana na leta amasezerano y’uko azabungabunga ibidukikije.

Mu mirenge ine igize akarere ka Rulindo,hacukurwamo amabuye y’agaciro atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko,ariko hakaba n’abandi babikora mu buryo butemewe bazwi nka ‘Abapari’,ndetse rimwe na rimwe bakaba bavugwaho ibikorwa by’urugomo.Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, RUGERINYANGE Theoneste,akaba avuga ko nk’ubuyobozi bahagurukiye iki kibazo.

Ati “Nk’akarere hari ingamba twafashe,iyambere ni ugukora ubukangurambaga nk’ubwo twakoze uyu munsi dufatanyije na RIB,ndetse na RMB,…kugirango twigishe bave mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.Nyuma yo kwigisha abarenze ku mabwiriza ndete n’amategeko abo nabo habaho no gutanga ibihano. Ibyo rero byose tubona ko bizagenda bifasha bwa bucukuzi butemewe bukagenda bugabanuka”.

Yakomeje agira ati “Ikindi n’uko tugirana ibiganiro n’izi kampani zicukura kugirango habeho kwagura aho bakorera bakongera umubare w’abaturage baha akazi, ibyo nabyo bituma hari abava muri bwa bucukuzi butemewe”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, RUGERINYANGE Theoneste,avuga ko nk’ubuyobozi bahagurukiye ikibazo cy’Abapari.

Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 63, riteganya ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo bikozwe na sosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, sosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, iyo babihamijwe n’urukiko, bihanishwa ihazabu itari munsi ya 60.000.000 FRW ariko itarenze 80.000.000 FRW.

Iyo urukiko ruhamije uregwa iki cyaha kandi runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro,gusubiranya aho amabuye y’agaciro yacukuye,gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse no gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *