Rubavu: Abaturage basabwe kujya bisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyasabye abaturage mu byiciro byose kujya bisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima kuko bizabafasha kumenya uko bahagaze abazisanzwemo bagatangira imiti hakiri kare.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, ubwo mu karere ka Rubavu,hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, (World Heart Day 2025), wizihijwe hanasozwa icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwirinda no kwisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima.Iki cyumweru kikaba gisize mu bantu 1,169 bapimye mu karere ka Rubavu, 88 bangana na 7.5%. bafite izo ndwara,kandi bikaba binahangayikishije ku rwego rw’igihugu kuko ziri mu byiciro byose by’Abaturarwanda baba abato n’abakuze.

Dr. Ntaganda Evariste,uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima,muri RBC, yagize ati “Igituma n’igihugu kigira impungenge nuko izi ndwara zirimo kugenda zijya mu bantu batoya. Ubundi twavugaga wenda imyaka 70 kujyana hejuru nibo wasangaga bafite umuvuduko w’amaraso, ariko ubu ntabwo byagutangaza kubona nk’umuntu ufite imyaka 40 afite Diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso cyangwa afite indwara z’umutima.”

Yakomeje ati “Ubwo rero n’ikibazo gikomeye gituma abantu bagomba kwirinda kugirango bo kurwara izi ndwara,bisuzumishe n’abazirwaye bafate imiti hakiri kare”.

Dr. Ntaganda Evariste,uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima,muri RBC, yasabye abaturage kujya bisuzumisha kare indwara z’umutima.

Ibyiza byo kwisuzumisha kare usanzwemo indwara z’umutima agatangira imiti ku gihe,bishimangirwa na Nyirahabimana Liberata ufite imyaka 40 y’amavuko, utuye mu murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu,wamenye ko arwaye umuvuduko w’amaraso ariko ntiyiyiteho uko bikwiye ibyatumye anarwara indwara z’umutima ariko kuva igihe atangira gukurkiza inama za muganga anafata imiti ubu ubuzima bwe bukaba buhagaze neza nkuko yabyemejwe n’abaganga nyuma yo gusuzumwa.

Ati: “Natangiye gukora imyitozo ibiro biragabanyuka, ntangira kugabanya amavuta, isukari nyinshi, umunyu, ubwo umuvuduko utangira gushira ubu mpagaze neza nta kibazo mfite n’ubu mvuye kwisuzumisha ariko basanze nta kibazo rwose.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umutima 2025, abaturage bo mu karere ka Rubavu,basuzumwe indwara zitandura cyane cyane iz’umutima.

RBC,muri raporo yayo ya 2022, igaragaza ko mu Rwanda, indwara z’umutima zikomeje kwiyongera, haba mu ice by’umujyi no mu cyaro,aho ziza ku isonga mu bitera impfu nyinshi kuko igaragaza ko zihariye 47.7% by’impfu zibera kwa muganga na 59.3% by’impfu zibera mu miryango.

Igaragaza kandi ko abangana na 16.8% by’abari hagati y’imyaka 18-69 y’amavuko barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Abaturage b’i Rubavu, n’ubuyobozi,bakoze siporo n’umwe mu ntwaro zikomeye zo guhangana n’indwara zitandura zirimo n’iz’umutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *