Servisi zitangwa na Rwanda forensic Laboratory zabaye kamara mpaka mu butabera.



Mu gihe Rwanda forensic Laboratory ikomeje ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha serivisi itanga, hari bamwe mu bayobozi bagaragaza ko bwari bukenewe, kuko nk'inzego z'ibanze aribo bagera bwa mbere ahabereye icyaha, bityo ko ubu bukangurambaga bubafashije gusobanukirwa kurushaho, bakaba bagiye gufasha abaturage kujya babona ubutabera, binyuze mu kubafasha kubona ibimenyetso byabageza Ku butabera bunoze.


Ni nyuma y'ubukangurambaga buri gukorwa na Laboratwari y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, buzenguruka igihugu buhereye mu nzego zibanze kuko arizo zihura n'abaturage cyane, ndetse ko aribo bashobora gusobanurira abaturage mu buryo bwimbitse bashingiye ku byo bamaze kwigishwa kuri serivisi zitangwa nayo.


Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri y'ubutabera Bwana Theophile mbonera, avuga ko RFL ifite uruhare rukomeye mu gutanga ubutabera cyane ko iyo bitabonetse, abacamanza bahera mu gihirahiro.


Ati "sinzi Niba nabyita ngo ni kamara mpaka, kuko iyo ibimenyetso byabonetse bimara impaka muburyo buhoraho. Ikindi nuko mu byaha cyane cyane birakora kenshi, usanga kugira ngo umenye ko inyandiko ari impimbano bisaba ibimenyetso bya gihanga, abishwe cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge, ushobora gusanga umuntu yapfuye, wabona umuntu hafi ugatekereza ko ariwe wamwishe, ariko ibyo tubonesha amaso bishobora kuvugiruzwa n'ibimenyetso bya gihanga cyane bitajya bibeshya kandi bikorwa mu buryo butanga umutekano kugira ngo n'amakuru azavamo azabe ndashidikanwaho."


Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutabera, yitabiriye itangizwa kumugaragaro ry'ubukangurambaga menya RFL.


Lt col Dr. Charles Karangwa, umuyobozi mu kuru wa Rwanda forensic Laboratory, agaragaza ko Ubusanzwe iki kigo gutanga serivisi nyinshi zirimo no gupima amagufwa umuntu akamenya igihe umuntu yapfiriye.


Ati" tuzakomeza gukorana n'inzego zitandukanye kugira ngo turebe uko servisi dutanga zigere kuri buri muturage ukeneye ubutabera. Kuri ubu servisi z'uturemangingo ndangasano, ni imwe mu bihugu birenga 10 bimeze gusaba, gupima inyandiko mpimbano, ikindi kandi hari ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga ari nayo nshya kugeza ubu kandi itangiye kwitabirwa n'ibihugu byo hanze y'u Rwanda, ikindi kandi service ari nyinshi ndetse n'ikigo kikazakomeza gukura."


Dancille Nyirarugero Guverineri w'intara y'amajyaruguru, avuga ko bahuraga n'imbogamizi zirimo kuba abaturage baburaga ubutabera kuko batari bazi aho babariza.


Ati" icyo twiteze nuko nta muturage uzongera kurenganwa ndetse ko azajya ayoborwa kuri RFL kugira ngo afashwe kubona ubutabera. Ikindi kandi ntamuntu uzongera gupfa gukora ibyaha uko yiboneye kuko aziko ake kashobotse. Muri make izi servisi zizadufasha gukumira icyaha kitaraba."




Guverineri Dancille agaragaza ko ubu bukangurambaga ari ingirakamaro.


Munyamahoro Muhizi Patrick, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kivumu mukarere ka Rutsiro,akaba n'umwe mu bagezweho n'ubu bukangurambaga, agaragaza ko ubusanzwe bahuraga n'ibibazo bitandukanye birimo kuba hari abagabo bihakanaga abana babyabye, bityo ko izi servisi za RFL zigiye kubafasha kubona ubutabera bw'abo bayobora.


Ati" twahurana nibibazo byabana bavuka ugasanga base bababyara barabihakanye, ariko izi servisi zizabafasha kumenya inkomoko y'umwana. Ubundi servisi nkizi twajyaga kuzishaka mumahanga bigatwara amafaranga menshi y'umurengera, ariko ubu byaroroshye, twe nk'abayobozi tugiye gukora ni ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bamenye ko boroherejwe bakegerezwa servisi hafi yabo nta mpamvu yo kongera gukora ingendo zijya hanze cyane ko ari nabyo byabacaga intege, by'umwihariko amafaranga batekerezaga ko bagiye gutanga. Icyo bagomba kumenya ni uko ibiciro hano iwacu biri hasi kurusha kujya mumahanga."


Ubukangurambaga Menya RFL bwatangirijwe mu nzego z'ibanze.


Rwanda Forensic Laboratory, ivuga ko mu rwego rwo kwagura servisi zayo hari amahugurwa izagenda itanga mubagaragaje ubushake, by'umwihariko abanyamahanga babisabye ndetae bakanagaragaza ko bayakeneye.


Rwanda Forensic Laboratory yatangiye gukora mu myaka 17 ishize kuko yatangiye mu mwaka wa 2005 yitwa Kigali Forensic Laboratory, gusa mu mwaka wa 2016 hatorwa itegeko No 41/2016 ryo kuwa 15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Laboratory.


Iki kigo cya Rwanda Forensic Laboratory, kuva aho gitangiriye gukora mu mwaka wa 2018, kimaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30, kuko mu mwaka wa 2018-2019 cyakiriye dosiye 4,815, mu mwaka wa 2019-2020, cyakira 5,812, mu mwaka wa 2020-2021 cyakiriye 8,354, naho mu mwaka wa 2021-2022 cyakira dosiye zirenga 8,400, kandi ngo ibi bikaba byaragize uruhare rukomeye mu butabera bw'u Rwanda.


Kuri ubu Rwanda forensic Laboratory muri serivisi itanga harimo ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo izwi nka DNA test, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe igaragaza kandi ingano ya alcool iri mu maraso cyane cyane igihe umuntu akekwako yasinze atwaye ikinyabiziga, Serivisi ya Drugs and Chemistry ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, Serivisi ya Document and Finger Print ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, serivisi ya Digital Forensic ishinzwe gupima ,gusuzuma,kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo.


serivisi ya Forensic Medicine, ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, Serivisi ya Microbiology, ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes kuburyo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu na serivisi ya Ballistics and Toolmark, ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.


Ubu bukangurambaga Menya RFL bwatanhijwe ku wa 17 Kanama 2022, Biteganyijwe ko, buzamara amezi atatu bukorerwa mu byiciro bitandukanye, icyahereweho kikaba ari icy'abayobozi b'inzego z'ibanze, ikindi kiciro kuzakurikiraho kikaba icy'abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu.


Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu nzego z'ibanze, ariko bukazakomereza mu baturage.