Imibare igaragaza ko muri Dosiye zakiriwe na RFL, inyinshi ari iz'abana basambanyijwe


Mu bice bitandukanye by'igihugu hakunze kugaragara abana baterwa inda bataragira imyaka y'ubukure, ndetse abenshi mu babateye inda bakabihakana, kuko akenahi usanga ari abagabo basanzwe bafite ingo.


Ibi biteza amakimbirane mu muryango ndetse n'abana bigatuma bava mu ishuri, ndetse abandi bagatereranywa n'imiryamgo yabo babashinja kwigira ibirara, kandi hashobora kuba harabayeho no gifatwa kungufu.


Hari kandi n'abagerageza gushaka ubutabera, ariko bakabura ibimenyetso kubera kudasobanukirwa uko bashobora kubibona, bityo bigatuma umwana wabyawe n'uwo watewe inda, akavuka atazi inkomoko ye n'iya se umubyara, ibintu bimutera igikomere gikomeye ndetse bikamubuza m'uburenganzira ku muryango( kwa se umubyara).


Si ibyo gusa kuko hari n:ababyeyi bafasha abana babo guhishira ababateye inda, batinya ko bagirirwa nabi, kuko akenshi ngo usanga abo bagabo baba babaruta mu myaka no mu bukungu, bigatuma batinya gushakira uwafashwe ku ngufu cyangwa se uwasambanyijwe ubutabera.


Gusa mu mibare igaragazwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL) yerekana ko muri dosiye 5,509 imaze kwakira muri serivisi ipima uturemangingo ndangasano (ADN), izigera ku 4,000 zari iz’abana basambanyijwe.


Iyo mibare yerekana ko kuva muri Werurwe 2018 kugeza mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, hakozwe dosiye zirenga ibihumbi 28. Izerekeye gukubita no gukomeretsa nizo nyinshi kuko zigera ku 15,648 zigakurikirwa n’izo gupima ADN zigera ku 5,509.


Mu bukangurambaga ‘Menya RFL’ iyo Laboratwari ikomeje gukora imenyekanisha serivisi zayo ihereye ku bayobozi mu nzego z’ibanze, bwakomereje mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi mukuru wa RFL, Lt. Col Dr. Charles Karangwa agaragaza ko mu gashami gatanga serivisi yo gupima ADN usanga izakirwa nyinshi ari izerekeye ibyaha byo gusambanya abana.


Ati “Nagira ngo by’umwihariko mbereke muri ADN namwe mwirebere birabaha ishusho y’umuryango Nyarwanda uko duteye. Dufunga umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 dosiye zari zimaze gukorwa zageraga ku bihumbi 28 ariko muri izo ngizo izari nyinshi ni iz’abana bafatwa ku ngufu bataragira imyaka y’ubukure hafi ibihumbi bine.”


Kuba izi servisi za RFL zegerezwa abaturage kandi ngo biratanga icyizere ko abangavu benshi batewe inda bazabona ubutabera bitewe nuko ahanini ADN ipimirwa mu Rwanda.


Serivisi y’uturemangingo ndangasano ni imwe mu zigira akazi kenshi muri RFL. Iza ku mwanya wa Kabiri nyuma y’iyakira dosiye zo gukubita no gukomeretsa.


Ku munsi wa Mbere w’Icyumweru abagana RFL bajyanywe n’ibibazo byo gukubita no gukomeretsa, bashobora kugera hagati 100 na 200, ahanini biturutse ku bibazo baba baragize mu mpera z’icyumweru (weekend).


RFL ifite ubushobozi bwo guhera ku bimenyetso bito birimo amaraso yasigaye ahakorewe icyaha, amasohoro yasigaye ku mashuka, ku ikariso cyangwa ku kindi kintu ikamenya niba ukekwa ariwe wakoze icyaha.


Ubu bukangurambaga Menya RFL kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 bukaba bukomereje mu nzego z'ibanze zigize umujyi wa Kigali.