Kuri iki gicamunsi, Muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Dr. Akinwumi Adesina, Perezida usoje manda wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank Group), uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya 28 y’Ihuriro Mpuzamahanga ryiga ku Isesengura ry’Ubukungu ku Isi (28th Annual Conference on Global Economic Analysis).
Ibi biganiro byabaye mu gihe Dr. Adesina asoje imyaka myinshi ayobora AfDB, imyaka iranzwe n’ubufatanye bwimbitse hagati y’u Rwanda n’iyo banki mpuzamahanga.
Ubufatanye bwubakiye ku iterambere ry’u Rwanda, bwabaye intangarugero mu bikorwa byinshi by’ubukungu.
Imishinga y’ingenzi yashyigikiwe na AfDB, harimo ibijyanye n’imiyoborere y’ubukungu, ubuhinzi, imiyoboro y’amashanyarazi, imihanda, ndetse n’iterambere ry’ingando.
Uburyo bwo gukomeza imikoranire y’igihe kirekire, nubwo Adesina arimo gusoza manda ye, hashingiwe ku byo yagejejeho mu myaka amaze ayobora iyi banki.
Mu myaka Dr. Adesina amaze ayobora AfDB, iyi banki yagiye igira uruhare rukomeye mu guteza imbere:
- Imishinga y’ibikorwaremezo: nk’iy’imihanda, ingufu, n’ibindi bikorwa remezo by’ubukungu.
- Ubuhinzi: binyuze muri gahunda zo kongera umusaruro, gushyigikira abahinzi bato, no guteza imbere urwego rw’ibiribwa.
- Imari n’ishoramari: by’umwihariko mu gufasha Leta y’u Rwanda kubona inguzanyo z’igihe kirekire zifite inyungu nto.
Perezida Kagame yashimye uruhare Dr. Adesina yagize mu kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu, ndetse anagaragaza ko AfDB yabaye umufatanyabikorwa wizewe mu rugendo rwo kwihutisha iterambere.
Ku ruhande rwe, Dr. Adesina nawe yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhindura ubukungu bwarwo, aragaragaza ko ibyo yagezeho nk’umuyobozi wa AfDB byashobokaga kubera ubufatanye n’ibihugu nka Rwanda byagaragaje ubushake bwo kwihutisha impinduka.