Ibiciro by’amabuye y’agaciro arimo na zahabu byazamutse ku isoko mpuzamahanga nyuma y’uko ifatwa rya Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryongereye impungenge z’abashoramari ku byago bya politiki mpuzamahanga.
Mu masaha ya mu gitondo cya nane,tariki 5 Mutarama 2026, muri Aziya, igiciro cya zahabu cyari cyazamutseho hafi 1.8%, kuko cyageze hafi kuri $4,408 ku kilo (hafi miliyoni zisaga esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda). Umuringa nawo wari wazamutse ku kigero cya hafi 3.5%, bitewe n’uko amafaranga menshi yimuriwe mu byitwa “ibikoresho byizewe” (safe-haven assets).
Nubwo ibiciro bya peteroli bitahise bihinduka ku buryo bugaragara, ku rundi ruhande ibiciro by’imigabane ku isoko ra ziya, yari iri kuzamuka muri rusange, mu gihe abashoramari bakomeje kwifata bitewe n’ingaruka zishobora kugera ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika igiye gukoresha umutungo munini wa peteroli wa Venezuela nyuma yo gufata Maduro, ashimangira ko iki gihugu kizayobora inzibacyuho “itekanye, iboneye kandi itekerejweho neza” kugeza habonetse ubuyobozi bushya.
Mu mwaka wa 2025, zahabu n’umuringa byigeze guhenda ku rwego rwo hejuru mu mateka, nubwo ibiciro byaje kugabanuka mu minsi yakurikiyeho. N’ubwo bimeze bityo, zahabu yakomeje kugumana igiciro kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yabanje kuva mu 1979, aho yazamutse hejuru ya 60% ikagera ku rwego rwo hejuru mu mateka rwa $4,549.71 ku itariki ya 26 Ukuboza 2025.
Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo, ukwiyongera k’ubwishingizi bw’amabanki makuru ku mutungo wa zahabu, ndetse n’impungenge zishingiye ku makimbirane mpuzamahanga no kutamenya neza icyerekezo cy’ubukungu ku rwego rw’isi.
