Abashinjacyaha bari gusaba ko umuhanzi w’Umunyamerika Sean Kingston ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 63 na 78 (imyaka 5 kugera kuri 6 n’amezi 6), nyuma yo gushinjwa uruhare mu buriganya bwatwaye miliyoni z’amadolari.
Mu nyandiko bashyikirije urukiko, abashinjacyaha bavuga ko raporo y’ibanze yatanzwe n’urukiko “yirengagije ibyangiritse byose n’ingaruka z’ubu buriganya ku bahohotewe.” Ibyo ni byo byatumye basaba ko igihano gikazwa ndetse Kingston agasabwa kwishyura miliyoni 1.17 z’amadolari nk’indishyi ku byangijwe.
Uyu muhanzi, wamamaye mu ndirimbo nka Beautiful Girls, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera ariko ari gukurikiranwa ari mu rugo rwe kuko yafunguwe by’agateganyo, asigaye ategereje umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa 28 Kanama 2025.
Mu gihe Kingston akiri mu rugo, nyina Janice Turner we yahamijwe icyaha muri uru rubanza rumwe, agakatirwa gufungwa imyaka itanu. Yategetswe no kwishyura indishyi, nubwo hakiri gutegerezwa kumenya neza umubare w’amafaranga agomba gusubizwa abahuye n’ingaruka z’ubu buriganya.
Sean Kingston n’abo bafatanyije n’ubu bujura bashinjwa ko bakoze amayeri agamije kwambura amafaranga abantu n’ibigo binyuranye, harimo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenda cyane hakoreshejwe amakarita n’ibinyoma bitandukanye.