Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 26/07/2025,Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo, yafashe umusore witwa HABAMAHIRWE Francois w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Karere ka BURERA mu Murenge wa NEMBA afite ibiro bine (4kgs) by’urumogi avuga ko yarukuye mu Karere ka BURERA.
HABAMAHIRWE, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, akaba yiyemerera ko yararuzanye mu mujyi wa Kigali (REMERA) aho yari guhurira n’abandi barucuruza.
Uwafashwe n’urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubugenzacyaha, iperereza kikaba rikomeje ngo hafatwe n’abandi bakorana.
Polisi y’Igihugu irashimira uruhare rw’abaturage bagira kugirango abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw’abaturage babaha ibiyobyabwenge bafatwe, ibi kandi bikaba biragaragaza ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima No 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.