Tariki ya 24/08/25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafatiye abagabo babiri mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya, Akagali ka Nyamweru Umudugudu wa Mubuga, batwaye kuri moto ifite purake RJ506X urumogi ibiro 30.
Abafashwe ni Imfurayase Themisphore w’imyaka 40, na Byukusenge Alan w’imyaka 28.Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage naww uri gushakishwa n’inzego z’umutekano,ngo baruzane mu Karere ka Nyarugenge (Nyamirambo) baruzaniye nyirarwo (ugishakiswa) ngo arucuruze mu bakiraya be.
Aba bagabo banatangaje ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza urumogi,Imfurayase, yavugaga ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi agahembwa amafaranga ibihumbi 80 arugejeje aho yagombaga kurugeza, naho uyu Byukusenge akaba yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa ibihumbi 20.
Ikindi batangaje ni uko uru rumogi barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho babikoraga nk’ababigize umwuga.
Abafashwe n’urumogi bari bafite bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ngo bakurikiranwe mu mategeko, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga bikaba byatangiye.
Gufata aba bacuruzi b’urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, kikaba ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge dore ko bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Abaturage baragirwa inama yo kureka kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe kandi bagahabwa ibiihano birimo n’igifungo. Polisi y’igihugu ikaba yatangaje ko itazihanganira umuntu wese ugira uruhare mu kugaburira abaturage ibiyobyabwenge, bityo ababikoraga bakaba basabwa kubireka bagashaka ibindi bakora byabateza imbere kuko amayeri bakoresha yose yamenyekanye.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.