Nshizirungu [Bebe] yakebuye abajya mu manyanga ngo babone amanota muri shampiyona y’u Rwanda

Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe wabaye icyogere mu ikipe ya Kiyovu Sports ,Rayon Sports n’Ikipe  y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yavuze ko ntaho umupira wo mu Rwanda waba urimo kugana mu gihe ikipe yatsinda byasabye ko ibanza gutegura (Match fixing)

Ubwo yaganiraga   na Radio Imanzi  mu Kiganiro Sports Debate  , Nshizirungu Hubert Bebe ufite ibigwi bikomeye muri Kiyovu Sports,Rayon Sports  ndetse n’Amavubi, yatangaje ko  gutegura imikino  ndetse no gukoresha amarozi bidakwiye na gato kuko iyo bikozwe ikipe igatsinda mu buryo budakwiye usanga inanirwa kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ndetse abakunzi b’imikino bagacika ku bibuga.Yagize ati” Njye iyo numvise ko hari umukinnyi cyangwa umutoza wagiye muri ibyo bintu byo gutanga amanota birambabaza cyane ,ese uba uzi neza ko uko ubikora abo ubikorera ubutaha ushatse kujya mu ikipe yabo bo bakwemera kukugura kandi bakuziho ayo mafuti?”

Yongeraho  ati: “Ubundi iyo hajemo ibintu byo kugura abakinnyi, ukagura amakipe ukagurisha amanota navuga ko byagira ingaruka mbi ku mupira wo mu Rwanda. Icya mbere ni uko uwo mukinnyi aba yica ahazaza he mu mupira, icya kabiri ni uko niba ari ikipe ibikoze nijya gukina mu rwego mpuzamahanga ntabwo izajya gutegura indi kipe”.

Nshizirungu Hubert Bebe yakomeje avuga ko ikipe iramutse ibikora yabanza kureba ingaruka byazayigiraho mu mikino mpuzamahanga cyane ko gukora ayo manyanga byatuma ikomera mu gihugu gusa ariko ku ruhando mpuzamahanga ikagaragara nk’ikipe iciriritse.

Nshizirungu Hubert Bebe  yasabye ababikora kubireka ati: “Ibyo numva ko abakinnyi babikora babireka kuko ntabwo ari ibintu byiza kuko bibicira ahazaza habo.”

Aganira na Radio Imanzi kandi yanagarutse ku kuba hari amarozi avugwa mu mupira wo mu Rwanda avuga ko ibi bibaho cyane kandi bitazapfa guciga gusa anatanga inama ko amarozi meza ari ugukora imyitozo kuko ariyo igufasha kugira umusaruro mwiza.

Ati”Amarozi yo arahari kandi yahozeho byanagorana kuyaca mu mupira wacu gusa inama natanga ku bakinnyi ni ugukora imyitozo kuko niyo marozi yambere ,ese ko amarozi atatera mu izamu ngo igitego kigemo yewe ntanubwo yatuma ucenga umuntu ngo utsinde,rero bakore cyane batitaye ku bindi.”

Nshizirungu Hubert Bebe kugeza ubu yatangiye gahunda yo guteza imbere umupira w’u Rwanda ahereye mu bana bakiri bato, binyuze mu irerero yashinze ryitwa Better Future Football Academy.

Nshizirungu, ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *