Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye yivuye inyuma iby’uko Israeli ikora Jenoside muri Gaza. Yavuze ko ahubwo igihugu cye kirinda abasivile b’inzirakarengane.
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 26 Nzeri (09) 2025 i New York.
Ubwo Netanyahu yajyaga imbere y’Inteko yakomewe amashyi n’abamushyigikiye ariko abahagarariye ibihugu bimunenga ku mugambi we muri Gaza bahita basohoka mu cyumba cy’inama ari benshi.
Mu ijambo rye, yavuze ko ibirego bya Jenoside bishinjwa igihugu cye ari ibinyoma. Yongeraho ko Israel itatera abaturage b’abasivile, ahubwo ibafasha kubona ibyo bakeneye.
Yashinje umutwe wa Hamas gukoresha abaturage ba Gaza nk’inkuta z’ubwirinzi n’ibikoresho bya propaganda. Yananenze cyane ibihugu byemeye Leta ya Palestina, avuga ko ibyo ari ugucika intege imbere y’iterabwoba. Ku bwe, ishyirwaho rya Palestina nk’igihugu kigenga byaba ari ukwiyahura kw’igihugu cya Israeli!
Netanyahu yavuze ko Israel imaze gusenya igice kinini cy’izingiro by’ibikorwa shingiro by’iterabwoba bya Hamas. Yavuze ko yangije ibikorerwa bya Hezbollah, igaba ibitero ku ba Houthis ndetse yivugana bamwe mu bayobozi bakuru b’iyi mitwe.
Yavuze ko igihugu cye kigiye kurangiza burundu umutwe wa Hamas, kandi ko ari vuba. Yashimiye igihugu cya Liban ku kuba cyarateye intambwe ikomeye mu gucogoza umutwe wa Hezbollah, ariko avuga ko hakenewe ibikorwa bifatika kuruta amagambo.
Kwemera Palestina ni igisebo kizahora ku banyaburayi!
Minisitiri w’Intebe, Benyamin Netanyahu yaburiye ibihugu by’Iburayi byemeye Palestina nk’igihugu, avuga ko ari igisebo kizahora kibanditseho kandi kizatiza umurinsi ibikorwa by’iterabwoba ku Isi hose.
Ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nteko, Netanyahu yavuze muri Gaza hashyizweho uburyo butuma abashimuswe babasha kumva ijambo rye. Asa n’ubabwira, yababwiye ko igihugu cyabo Israeli itigeze ibibagirwa kanddi ko izakomeza gukoora ibishobora byose ngo basubizwe mu gihugu cyabo.
Ibi bibaye mu gihe havugwa ibiganiro bishobora gutuma Sir Tony Blair, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ayobora ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Gaza bushyigikiwe na ONU na Amerika, mbere yo gusubizwa Abanye-Palestina.
Sir Tony Blair yigeze no guhagararira Amerika, Ubumwe bw’Uburayi n’Uburusiya mu burasirazuba bwo hagati harimo no kureberera iterambere rya Gaza.
Yasabye ko Iran ifatirwa ibihano
Netanyahu yanahamije ko hakenewe kongera gufatira Iran ibihano, avuga ko umushinga wayo wa nucléaire ari ingorane ikomeye ku Isi yose.
Yashimangiye ko ibihano bya ONU bigomba gusubizwaho ku wa Gatandatu, kugira ngo “Iran idakomeza gukora intwaro z’ubumara( za Nikeleyeri).