Mu Rwanda: Izuba ry’impeshyi n’imvura nkeya biteganyijwe hagati ya tariki ya 21–31 Kanama 2025

Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Rwanda Meteorology Agency), hamenyekanye uko ibihe bizifata mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Kanama 2025. Ibihe biteganyijwe birimo izuba ry’impeshyi, ubushyuhe buri hejuru, imvura nkeya, n’umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi.

Meteo Rwanda,yatangaje ko mu gihugu hose hateganyijwe izuba risanzwe ry’impeshyi, riherekejwe n’ubushyuhe buri hagati ya 18°C na 30°C, mu gihe ubushyuhe bwo hasi buzaba hagati ya 6°C na 16°C. Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku bikorwa by’ubuhinzi, ubwikorezi, n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya 0 mm na 25 mm, ikaba iri munsi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe cy’umwaka. Ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba nk’i Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, nibyo bizakira imvura nyinshi kurusha ahandi, aho hateganyijwe imvura iri hagati ya 20–25 mm.

Meteo Rwanda,yatangaje ko ubushyuhe bwo hejuru buzagaragara cyane mu turere tugize umujyi wa Kigali, Bugesera, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Karongi (igice) na Bugarama, aho buzagera kuri 28–30°C.

Ubushyuhe bwo hasi buzagaragara cyane mu turere twa Nyabihu, Musanze, Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi na Rubavu, aho bushobora kugera kuri 6–8°C, bikaba bishobora gutera ubukonje bukabije mu masaha y’ijoro.

Umuyaga uteganyijwe uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s–10 m/s, aho uturere twa Kirehe, Karongi, Kayonza (amajyepfo), Ngoma, Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Musanze na Burera, tuzagaragaramo umuyaga mwinshi kurusha ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *