Nubwo u Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA (VIH), imibare mishya yerekana ko icyorezo kirimo guhindura isura, aho ubwandu bushya bukomeje kwibasira cyane abantu bakuze n’abagore, cyane cyane mu mijyi n’uturere dufite ubucucike bw’abantu.
Mu 2025, 30% by’abafite VIH mu Rwanda, bari hejuru y’imyaka 50, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Ibi byerekana ko icyorezo kitakiri ikibazo cy’urubyiruko gusa, ahubwo kimaze kugera no mu baturage bakuze, bikaba bisaba ingamba nshya zita ku buzima bwabo.
Mu mwaka wa 2024, abagore 5,516 basanzwemo ubwandu bushya, baruta abagabo 3,503. Nubwo 99% by’abagore banduye bafata imiti igabanya ubukana, iyi mibare yerekana ko abagore bagifite ibyago byinshi byo kwandura, cyane cyane abari mu mijyi n’abakora imirimo ibashyira mu byago byo kwandura.
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR),igaragaza ko hagati ya 2019 na 2024, abantu 54,287 basanzwemo VIH. Mu 2024 gusa, abantu 9,019 baranduye, aho Umujyi wa Kigali wihariye 2,883 naho Intara y’Iburasirazuba 2,439,hagakurikiraho Intara y’amajyepfo ifite abanduye 1,573, Uburengerazuba bufite 1,257, n’Amajyaruguru afite 867.
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko imiterere y’imijyi, kwimuka kw’abantu no guhurira hamwe kw’abaturage benshi bishobora gutuma ubwandu bushya bwiyongera, cyane cyane i Kigali.
Nubwo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15–24 rwagaragayeho ubwandu bushya ku kigero cya 11,234, abarengeje imyaka 25 ni bo bagize umubare munini (41,385). Ibi byerekana ko icyorezo gikomeje kwinjira mu byiciro by’abantu bakuru, bikaba bisaba ubukangurambaga bwihariye bubareba.
U Rwanda rwarengeje intego za UNAIDS zizwi nka 95–95–95, ruri ku gipimo cya 96–98–98.
Ibi bivuze ko,96.9% by’abanduye bazi ko bafite virusi itera SIDA, 98% bafata imiti igabanya ubukana, 98% bafite ubwandu butagaragara mu maraso.
Kuva mu 2015, igipimo cyo kwanduza umwana VIH mu gihe cyo kubyara,cyaragabanutse kigera munsi ya 2%, kubera ko hejuru ya 99% by’abagore batwite banduye bafata imiti igabanya ubukana.
Mu byiciro bifatwa nk’ibifite ibyago byinshi, ubwandu mu bagore bakora uburaya bwavuye kuri 51% mu 2010 bugera kuri 35.2% mu 2023, naho mu bagabo baryamana n’abandi bagabo buva kuri 6.9% mu 2021 bugera kuri 5.8% mu 2024.
Imibare igaragaza ko 3% by’abaturage bose mu Rwanda bafite VIH, naho mu cyiciro cy’abafite imyaka 15 na 49, ubwandu buri kuri 2.7%. Habarurwa abantu 234,593 bfite iyi virusi, naho abapfa buri mwaka bazize SIDA bagera ku 2,500.
