Minisiteri ya Siporo yanyomoje ibihuha ku giciro cyo gukodesha Stade Amahoro

Minisiteri ya Siporo (Minisports) yanyomoje amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko gukodesha Stade Amahoro bihagaze miliyoni 100 Frw, igaragaza ko ari ibihuha kuko nta gikorwa cyari cyahabera cyishyuye arenga miliyoni 32 Frw, ndetse ishimangira ko ibiciro bitagomba kuba inzitizi ku makipe.

Ubu butumwa bwa Minisiteri buje gushyira umucyo ku mpaka zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko kuri Kigali Pelé Stadium habuze umuriro mu mukino wa APR FC na Bugesera FC wabaye ku wa 3 Mutarama 2026.
 Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu amakipe adakoresha Stade Amahoro, abandi bavuga ko biterwa n’ibiciro byayo bihanitse bivugwa ko bigera kuri miliyoni 100 Frw.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga isubiza ibyavugwaga n’abantu batandukanye barimo uwitwa Eng. Papy Moses, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nubwo Stade icungwa n’ikigo cyigenga cya QA Venue Solutions (QAVSR) hagamijwe ubunyamwuga, ibiciro bitageze aho bivugwa.
Yagize iti “Twakosora amakuru atari yo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni ijana! Ntabwo ari byo. Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri stade, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode n’izindi serivise zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze Miliyoni 32 Frw.”
Minisiteri yakomeje igira inama abifuza gukoresha iyi Stade kujya bagana QA Venue Solutions bakibonera amakuru ya nyayo aho kugendera ku bihuha.
Kugira ngo Stade Amahoro irusheho gukoreshwa n’amakipe yo mu Rwanda, Minisiteri yishimiye ko hari ibiganiro bigeze kure hagati y’abayicunga n’inzego z’umupira w’amaguru.
Iti “Ikindi twabamenyesha, by’umwihariko ku mupira w’amaguru, ni uko icyo kigo QAVSR cyegereye abafatanyabikorwa barimo FERWAFA na Rwanda Premier League (RPL) bumvikana uburyo n’ibiciro birambye byo gukoresha Stade Amahoro.”
Minisiteri yasobanuye ko impamvu Stade Amahoro icungwa na QA Venue Solutions ari ukugira ngo ibungabungwe neza, ibikorwaremezo birimo bifatwe neza mu gihe kirekire, ariko itibagiwe ko yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’Abanyarwanda.
Yasoje igira iti “Stade yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’amakipe, n’abafana ndetse n’abandi bategura ibikorwa bitandukanye… ku bw’ibyo, ibiciro ntibigomba kuba inzitizi ku makipe cyangwa ku bafana.”
Ubu butumwa buje mu gihe hitegurwa umukino ukomeye wa FERWAFA Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, uzabera muri iyi Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *