Menya amateka ya Huro: ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura

Umusozi wa Huro uherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Kera kahoze ari u Bumbogo. Hakaba ari hamwe mu hantu ndangamateka habungabunzwe.

Huro hari umurwa w’abanyamihango b’Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka,bakaba ari nabo bategekaga uyu musozi.

Hahurizwaga imyaka ikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w’Umuganura. Iyo ni yo mvano y’imvugo yogeye mu Rwanda igira iti: “Ihuriro ni i Huro”.

Kimwe mu bimenyetso by’amateka i Huro ni Ivubiro ryahashyizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke
wari umwami w’u Busigi mu kinyejana cya 16,abisabwe n’Umwami  Ruganzu II Ndori.

Ivubiro ryifashishwaga n’Abiru bapima imvura.

Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka bakarikoresha bapima imvura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda.

Iyo bamenyaga ko izatinda bihutiraga kuyivubisha kugira ngo badatinda kubiba imbuto zizera imyaka yo gukoresha mu muhango w’Umuganura.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025,ubwo abakozi b’Inteko y’Umuco,Itangazamakuru n’abandi bayobozi batandukanye basuraga i Huro nk’ahantu ndangamurage by’umwihariko ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura,Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu MUKANDAYISENGA Vestine ,yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amateka aka karere mu minsi ya vuba kagiye guha ingurane y’ubutaka umuturage ufite isambu irimo aya mateka kugirango babashe kuyabungabunga ari mu maboko yako.

Ati “Turi muri gahunda y’uko tuzabarira umuturage uhafite ubutaka kuburyo hanyuka nk’akarere tukamuha ingurane ikwiye hanyuma tukazahashyira uruzitiro kandi turi kuvugana n’abafatanyabikorwa ku buryo dushobora kuhubaka nk’inzu ntoya ishobora kujyamo ariya mateka  abasaza basobanura amateka ni bakuru ari ejo cyangwa ejobundi bazaba batagihari ariko dushobora gushyiramo n’amashusho (video) yabo babisobanura”.

MUKANDAYISENGA Vestine,uyobora akarere ka Gakenke,avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubungabunga ahantu ndangamurage hari muri aka karere.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco,bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hakaba hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga.

Bwana Uwiringiyimana Jean Claude,Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco,avuga ko Inteko y’Umuco yiyemeje ku bufatanye n’uturere ahantu hose ndangamurage hazashyiraho ibyapa biharanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *