Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri, Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 y’amavuko na Ndindirimana Emmanuel ufite imyaka 38 batwaye kuri moto ifite purake RC660Z urumogi ibiro 31.
Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/08/2025,bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.
Bakimara gufatwa batangaje ko urumogi barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya, bakaba bari barujyanye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo.
Ndindiriyimana niwe ny’iri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by’urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa by’ibiyobyabwe akaba avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150,ni mugihe Ngirinshuti we yari buhembwe ibihumbi 50.
Abafashwe n’urumogi bafatanywe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga bikaba byatangiye.
Polisi y’igihugu ntabwo izihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge, ababikora n’ababitekereza barye bari menge kuko bazafatwa Kandi bahanwe.Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.
Polisi kandi iributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, batangira amakuru ku gihe dukumira icyaha kitaraba.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).