Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Polisi, basabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenjye n’inzoga zikabije.
Ni ibyagarutswe ho tariki ya 16 Kamena 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga buzakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu gihugu hose, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwirinda no Kuvuza Ababaswe n’Ibiyobyabwenge ni Inshingano za buri wese”
Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, yagize ati “Twebwe tuvuze tuti Abanyarwanda twese twumve yuko ari ikibazo dukwiriye kurwanya twese tudafite urwego tugiharira ,imibare yagabanuka kandi na cya cyifuzo cy’uko twaba igihugu kitarangwa mo ibiyobyabwenjye twakigera ho”.
Yakomeje asaba ababyeyi by’umwihariko kujya baganira n’abana babo kuko hari abana bakoresha ibiyobyabwenjye babitewe no guhura n’ibibazo bakabura uwo babiganiriza.
Ati “Iyo habaye icyuho rero cy’umwana kutaganira n’umubyeyi, ngo umwana ashobore kubwira umubyeyi ibyo agenda ahura na byo, ubuzima bw’ishuri, n’ibibazo agenda ahura na byo, ushobora kwisanga umwana yaratangiye gukoresha ibiyobyabwenjye kuko benshi mubo dufite batubwira ko bakoreshaga ibiyobyabwenjye ababyeyi babo batabizi”.

Dr. Ndacyayisenga Dynamo, uyobora ikigo cy’ubuvuzi cyita ku bantu bafite indwara zo mu mutwe [Kigali Referral Mental Health Centre], giherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali,avuga ko mu bantu baza kwivuriza kuri ibi bitaro haba mo n’abo usanga gukoresha ibiyobyabwenjye byaratewe n’ibikomere batewe n’imyitwarire mibi y’miryango bakomoka mo bityo agashimangira ko iki ari ikibazo gisaba ubufatanye bwa buri wese.
Ati “Njyewe ku bitaro nyobora, usanga ibiyobyabwenjye n’ingaruka zabyo biza ku mwanya wa kane, ariko akenshi ugiye no kureba usanga indwara zo mu mutwe tuvura zitaza zonyine. Usanga umuntu afite indwara y’agahinda gakabije mu rwego rwo kukivura akajya mu nzoga. Usanga umuntu afite ihungabana yakorwe mu bwana, usanga afite umuryango mubi aho usanga amakimbirane mu muryango,itandukana ry’ababyeyi,umwana uvuka mo abura aho ahagarara akava rero muri uwo muryango akajya kwishakira ahandi ashobora kubona ubuzima.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibiyobyabwenge bikoreshwa mu buryo butandukanye bikangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse baka bakwishora no mu byaha kuko baba bahinduye imitekerereze.
Ati: “Hari ibyo banywa babicishije mu kanwa, ibyo bihumuriza n’ibyo bitera mu nshinge, bikabahindurira imitekerereze, iyo hashize igihe baramaze kuba imbata zabyo bikabategeka guhora babifite bityo bagatangira kugurisha imitungo no kwiba kugira ngo babibone n’ibindi byaha bitandukanye.”

Imibare itangwa na Polisi kandi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza ku wa 15 Kamena, uyu mwaka wa 2025, mu gihugu hose hagaragaye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge 2073, byafatiwe mo abasaga 680 bakurikiranywe ho kubyinjiza mu gihugu, kubitunda no kubikwirakwiza.
NRS, kandi ivuga ko mu bigo ngororamuco biri mu Rwanda uko ari bine, harimo abagera ku 6215 bose babaye imbata z’ibiyobyabwenjye,muri bo 2721 bangana na 31 % bo babaye imbata z’inzoga ku buryo badashobora kugira n’icyo bimarira.