Ababyeyi bo mu karere ka Kicukiro by’umwihariko mu murenge wa Kanombe, barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano yo gukina umupira w’amaguru nyuma yo kubazana mu irerero ry’umupira w’amaguru ryitwa Rising Stars Sport Centre rikorera muri uyu murenge.
Aba babyeyi babigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Nzeri 2025, nyuma y’uko bihereye ijisho imikinire y’aba babana mu gikorwa cyiswe “Bye Bye Vacance Match’’, cyakorewemo gahunda yo kwerekana impano z’abana,kumurika imyambaro y’abakinnyi ndetse n’ubusabane mbere yo gusubira ku masomo mu mwaka w’amashuri 2025/2026.
Ngalambe James,umubyeyi ufite umwana muri iri rerero yagize ati “Muri ibi bihe by’ibiruhuko bazaga mu myitozo,bakagorora umubiri, akaruhura ubwonko akagera mu rugo akarya akaryama akaruhuka bigatuma atekereza neza ejo n’ejo bundi akazasubira ku ishuri ameze neza cyane. Ikindi bizamura impano zabo kuko baba babitangiye hakiri kare natwe tukabafasha…aha bahigira umuco n’ikinyabupfura babifashijwemo n’abatoza babo b’umwuga ku buryo bazanagirira igihugu akamaro”.

Undi mubyeyi witwa Umutoni Jeannette, we ati “Umwana wanjye yakundaga kujya gukina umupira cyane ahantu nabaga ntanizeye ariko ubungubu asigaye aza hano bikamfasha nanjye.Noneho mu rugo usigaye ubona ari nk’umuntu w’umugabo yamenye ubwenjye aratekereza pe!”

Iri rerero ryashinzwe hagamijwe kubona ahantu hizwe kandi hatekanye abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bajya baza kuyizamurira bakiri bato bityo bikazabafasha kugera ku ntego zabo kandi bafite ubuzima buzira umuze nk’uko bigarukwaho na Bwana Nshimiyimana Elie,Perezida wa Rising Stars Sport Centre.
Ati “Ubusanzwe siporo ni ubuzima,ikindi iyo umwana afashijwe kuzamura impano ye akiri muto bimufasha kuzagera ku ntego ye kuko aba yarakuze akora ibyo akunda. Niyo mpamvu rero twahisemo gutanga umusanzu mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda binyuze mu gukina umupira w’amaguru ndetse no kurushaho kwita ku iterambere ry’umwana muri rusange n’imibereho myiza,tukamutoza indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda”.
Bwana Nshimiyimana,kandi yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho iri rerero rikorera kuba barababaye hafi kuva uyu mushinga ukiri mu bitekerezo kugeraza n’ubu uri gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Mbikuye ku mutima ndetse na bagenzi banjye,turashimira ubuyobozi bw’ibanze bwa hano Kabeza, kuko batubaye hafi muri uru rugendo bahora batugaragariza ko biteguye gukorana natwe kandi nta kibazo twigeze tugira kuko baba baturi hafi. Natwe rero turabizeza ko tutazabatenguha ahubwo tuzakomeza gutegura Umunyarwanda ufite icyerekezo”.
Rising Stars Sport Centre,yatangiye mu kwezi kwa 03 uyu mwaka wa 2025,kuri ubu ikaba irimo abana 52 barimo abakobwa bane bose batozwa n’abatoza batatu kandi bose bafite impamyabumenyi mu butoza.

