Abangavu,ingimbi n’urubyiruko barwaye diyabete y’ubwoko bwambere,nyuma yo guhurira mu ngando bahamya ko byabafashije kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge ndetse bakigarurira ikizere cyo kubaho nyuma yo guhabwa amakuru y’ukuri ku burwayi bwabo.
Ni ibyagarutsweho n’abo twasanze mu ngando bategurirwa n’Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda [Rwanda Diabetes Association],ziri kubera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange.
Umusore w’imyaka 25 wamenye ko arwaye diyabete y’ubwoko bwambere afite imyaka 7 yagize ati “Babanje kunjyana ahantu basenga,banjyana mu bavuzi gakondo kuko twakekaga ko ari ibintu baba barandoze…nyuma ngiye gupfa banjyanye kwa muganga basanga ni diyabete. Narihebye cyane numva ndiyanze ndetse n’abantu bakajya babwira mama ngo nzapfa ntacyo nzimarira…nanjye nkumva nakwipfira bikagira inzira.”
Yongeyeho ko “Izi ngando turimo ni ubuzima bukomeye cyane kuko umuntu waje hano aba yamaze kuba nk’umuganga neza kuko batwigishije uko tugomba kwiyitaho.Nahuye n’abandi hano harimo n’abana bato bituma twongera kwigirira icyizere kuko turaganira ukumva uraruhutse”.
Umukobwa w’imyaka 22 umaze imyaka 8 amenyeko arwaye diyabetse we ati “Bari bamaze umwaka bamvuza mu kinyarwanda byaranze, maze kwa muganga batubwirako ndwaye diyabete kuko nari maze kumenya ubwenjye nariyanze no ku ishuri nanga gusubirayo,nkumva mbese nta kizere….ariko ubu ndumva nishimye nungutse ubumenyi kuko najyaga nitera umuti uko niboneye ariko ubu nzajya mbanza nipime isukari”.
UWINGABIRE Étienne,Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba diyabete mu Rwanda,avuga ko mu Banyarwanda hari abagifite imyumvire ko diyabete ari iyabakuze gusa bityo umwana wayirwaye akaba yakwigunga ndetse hakaba n’abareka imiti bityo bakaba barahisemo guhuriza hamwe urubyiruko rurwaye diyabetse y’ubwoko bwambere bagasangira amakuru kuko babonaga ari cyo gisubizo.
Ati “Mu muco w’abanyarwanda ntabwo bumva ukuntu umwana ukiri mutoya yarwara diyabete iyo bigeze mu muryango rero ikintu cyambere kiboneka n’uko umuryango udapfa kubyakira ako kanya bigatuma bibatera n’ubwigunge. Ubwo bwingunge rero iyo bwaje nibwo usanga n’umuntu ashaka kureka imiti cyangwa se n’ishuri akarivamo”.
Yakomeje agira ati “Ariko tumaze kubona icyo kibazo Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda, twararebye dusanga uburyo bwiza cyane bwo kuvana abantu mu bwigunge ari ukubahuriza hamwe n’abandi barwaye mu gihugu hose hanyuma tugakora ingando zigamije kubanza kubumvisha ko ntabyacitse kuko ubundi ikintu kibitera ntabwo abantu baba bazi amakuru. Iyo uyamenye umenya uburyo wiyitaho ukabonana n’abandi ukagira ikizere kuko uba wasanze atari wowe wenyine ahubwo hari n’abandi barwaye”.

Diyabetse y’ubwoko bwambere ni indwara idakira ariko uwayivuje neza kandi agakurikiza inama za muganga bimufasha kubaho kandi neza ndetse ntibimubuze no gukora ibikorwa byose by’iterambere.
Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda [RDA],risanzwe rihuriza hamwe abana n’urubyiruko barwaye diyabete y’ubwoko bwambere bagakora ingando hirya no hino mu gihugu,kuri ubu bakaba bari kuzikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange zikaba zizamara icyumweru uhereye tariki ya 02 Kanama 2025,zikaba zaritabiriwe n’abasaga 80.
