Isuko mu gihe cy’imihango ntireba gusa umukobwa cyangwa umugore -Réseau des Femmes

Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, wasabye buri wese
kugira uruhare mu isuku mu gihe cy’imihango kuko hari abatabona ibikoresha bifashisha
bitewe n’uko imiryango yabo itabihaye agaciro.

BAZARAMA Marie Michele, Umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes,
yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki 13 /06/2025, mu bukangurambaga uyu muryango wakoze,
ku isuku mu gihe cy’imihango, bwari bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake Isi yumva
kandi iha agaciro imihango’.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda z’ibikorwa by’Umushinga w ‘ubuzima
bw’imyororokere (Santé et Droits sexuels et Rproductifs au Rwanda –SDSR), Umuryango Réseau
des Femmes ukorera mu mirenge yose igize akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umurwango
w’Abanya-Canada witwa l’AMIE.

BAZARAMA Yagize ati ‘’Ni igikorwa kigamije kugira ngo twumve yuko isuko mu gihe cy’imihango
itareba gusa umukobwa cyangwa umugore kuko ari we wenyine uyijya mo, ahubwo ari
iy’umuryango muri rusange, tugamije kurinda ko abana b’abakobwa cyangwa se abagore bajya
mu mihango bakabura ibikoresho by’ibanze kuko biba bidahabwa agaciro, ndetse no kugira ngo
abari kujya mu mihango bitabweho.”

Yongeye ho ko “Twakangurira ababyeyi kubigira nyambere, nk’uko umenyera icyo umwana
yakabaye arya, wakabaye umumenyera ibyo bikoresho ndetse ukanamutoza uburyo bwiza bwo
kwikorera isuku, cyane cyane muri icyo gihe cy’imihango’’.

BAZARAMA Marie Michele, Umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes,yasabye buri wese kwita ku isuko mu gihe cy’imihango .

Kuba abangavu bagorwa no kubona ibikoresho by’isuku byabugenewe mu gihe cy’imihango,
n’ibishimangirwa na bamwe mu bangavu byabaye ho ubwo bajyaga mu mihango bwambere.

MUSHIMIYIMANA Thérèse, ati ‘’Njyewe nyijya mo bwa mbere nta bikoresho by’isuku narimfite,
nka cotex ariko mu rugo hari isabune n’utundi dutambaro. Naradufashe ndadufura,
ndatwanikaneza ku zuba turuma, nanjye ndakaraba ubundi ndatwambara’’.

IZERE Pricilla, we yagize ati ‘’Njyewe mu buhamya bwanjye, birangora kuko nta bushobozi bwa
cotex, nkoresha ibitambaro, ugasanga rero mpura n’ingaruka nyinshi. Hari ukubabuka nkaba
narwara ibisebe, kubera ko birashyuha cyane. Kandi urumva ibitambaro hari n’uburyo

ntabikorera isuku bihagije. Hari ukuntu tubyanika ntibyume neza, ugasanga urwaye na za
infection’’.

Réseau des Femmes mu bukangurambaga ku isuku mu gihe cy’imihango.

N’ubwo hari abagihanze amaso ababafasha ngo ngo babone ibi bikoresho,Inzego
zibanze,zikomeza kwegera abari mu miryango igikoresha udutambaro mu gihe
cy’imihango,bakabigisha uburyo bajya bakorera isuku utwo dutambaro, ndetse kandi
bakabereka ko hari na za cotex zikoreshwa inshuro irenze imwe, nk’uko bigarukwa ho na
BATARINGAYA Wiliam, Umukozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Nduba mu karere ka
Gasabo.

Yagize ati ‘’ Hari pads (cotex) dukoresha tukajugunya, zikoreshwa rimwe, hari na pads
zikoreshwa zigafurwa, zikanikwa zikongera zigakoreshwa. Icya kabiri ni uburyo babikoresha
kuko niba agafuze ka gatambaro ke, hari abakanika mu nzu, icyo tumubwira ni uko gakwiye
gushyirwa ahantu gashobora kuma neza kakaba kakongera gukoreshwa”.

BATARINGAYA Wiliam, Umukozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Nduba,avuga ko bazakomeza kwegera abari mu miryango igikoresha udutambaro mu gihe
cy’imihango,bakabigisha uburyo bajya bakorera isuku utwo dutambaro.

Ubu bukangurambaga bwari mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku
isuku mu gihe cy’imihango (Menstrual Hygiene Day), wizihizwa tariki 28/05 buri mwaka.
Kugira isuku mu gihe cy’imihango ni ikintu Abatuye Isi bose basabwa kuzirikana, ndetse buri
mwaka tariki 28 Gicurasi, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana iyo suku (Menstrual
Hygiene Day).
Uyu mwaka, uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake Isi yumva kandi iha agaciro
imihango.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *