Israel yishe Minisitiri w’Intebe wa Yemen: Ese isi ikwiye kubifata nk’ibisanzwe?

Mu cyumweru gishize, amakuru yatangajwe na Al Jazeera yahamije ko Minisitiri w’Intebe wa Yemen, Ahmed Ghaleb Nasser al-Rahawi, hamwe n’abandi ba Minisitiri batandukanye, bishwe mu gitero cy’indege cyagabwe n’ingabo za Israel (IDF) ku murwa mukuru wa Yemen, Sanaa.

Ibi byabaye mu gihe cy’igitutu gikomeye mu karere k’Abarabu, aho intambara hagati ya Israel na Hamas imaze amezi menshi, ariko ikaba imaze kwinjiza n’indi mitwe ndetse n’ibihugu byinshi bitari byaragaragaraga nk’ibiri mu ntambara ku mugaragaro.

Ku wa Kane, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero ku “bikorwa bya gisirikare” mu murwa mukuru wa Yemen. Ariko mu by’ukuri, icyo gitero cyaguyemo abayobozi bakuru ba Leta ya Yemen, barimo Minisitiri w’Intebe ndetse n’abandi ba Minisitiri. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umujyi wa Sanaa urembejwe n’ibisasu, ndetse abaturage bemeza ko ibitero byibasiye inyubako za Leta.

Ni igikorwa cyahise kivugisha benshi, kuko guhitana umuyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyigenga bifatwa nk’igikorwa cy’ubwicanyi cya politiki gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Nk’uko abahanga mu by’amategeko mpuzamahanga babivuga, igitero kigamije guhitana abayobozi bakuru b’igihugu cyigenga kiri mu bikorwa bitemewe n’amategeko. Amasezerano ya Geneve ndetse n’ingingo z’umuryango w’abibumbye zigaragaza ko guhitana abayobozi b’igihugu mu buryo bw’ibitero bya gisirikare ari ukwica amategeko mpuzamahanga.

Ariko muri iki gihe, Israel ishyigikiwe bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje gukora ibikorwa byinshi bitavugwaho rumwe. Amerika yakomeje kuba nk’umuzamu wa Israel mu nama z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), aho yakoresheje inshuro nyinshi uburenganzira bwayo bwo veto kugira ngo ibihugu byinshi bitabasha gutambamira ibikorwa bya Israel.

Urupfu rwa Ahmed al-Rahawi si inkuru isanzwe. Ni intangiriro y’ibibazo bishobora kwagura intambara mu karere. Yemen yari isanzwe mu bibazo by’intambara hagati y’ingabo zishyigikiwe na Saudi Arabia na Houthis bashyigikiwe na Iran.

Israel Sought to Contain Hamas for Years. Now It Faces a Potentially Costly Fight to Eliminate It. - WSJ

Kuba noneho Israel yiyemeje kugaba ibitero muri Sanaa, bigaragaza ko intambara iri hagati ya Israel na Hamas imaze kurenga imipaka ikinjira mu bibazo bya Yemen.

Kuri Yemen, igihombo cyo gutakaza Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakuru gishobora guteza ihungabana mu buyobozi bwa politiki, kikabangamira ibiganiro by’amahoro byari bigamije kurangiza intambara yamaze imyaka irenga icumi.

Ikibazo cy’ingenzi cyibazwa n’abasesenguzi ni iki: ese isi igomba kwemera ko igihugu kimwe cyica Minisitiri w’Intebe w’ikindi gihugu nta ngaruka?

Mu gihe byabaye ahandi, amahanga aba yamaganye byimazeyo. Ariko ku bijyanye na Israel, biragaragara ko amahanga akomeza kuba buterere amaso, cyangwa se akabishyigikira mu buryo butaziguye.

Iki gikorwa gishobora gutuma ibindi bihugu, cyane cyane iby’akarere k’Abarabu, bibona ko nta mutekano w’umuyobozi n’umwe wo muri guverinoma igihe Israel igifite imbaraga zo gukora icyo ishatse nta gihano.

Ese urupfu rwa Minisitiri w’Intebe wa Yemen rushobora kuba intangiriro y’intambara ndende hagati ya Israel na Yemen? Ese Iran izongera gukaza inkunga yayo ku mitwe nka Houthi kugira ngo ihorere? Ese Umuryango w’Abibumbye uzatinyuka guhagarara imbere ya Amerika na Israel kugira ngo hatagira igihombo gikomeza kwiyongera?

Ibi byose ni ibibazo bisigaye bidafite igisubizo. Ariko ikigaragara ni uko iyi ntambara ishobora kwinjiza akarere kose mu muriro mwinshi, ndetse n’isi yose ikagira ingaruka zishingiye ku bukungu, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi bw’amavuta anyura mu nyanja ya Red Sea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *