Turakataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda-Réseau des Femmes

Inzozi Lotto, yahagaritswe kubera kutubahiriza amategeko

Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, basabwe kugira uruhare mu guhashya TFGBV

Rubavu: Abaturage basabwe kujya bisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima

Abafite ubumuga bw’uruhu,umwanzi wambere bafite ni izuba bagerageze bakore ariko birinda ko ryabatera kanseri y’uruhu-OIPPA

Netanyahu ntiyemeranywa n’abamushinja gukora Jenoside muri Gaza

Turakataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda-Réseau des Femmes
Pierre Celestin NiyiroraOctober 30, 2025
Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro (Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural), ryavuze ko rikataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abangavu n’ingimbi kumenya uburenganzi bwabo bukubiye muri iri tegeko. Uyu muryango wabigarutseho ku wa Gatatu, tariki 29 Ukwakira 2025, nyuma y’ubukangurambaga wakoreye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo. Imwe mu ngingo zigize itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda,ryatowe muri Kanama 2025, ni iyemerera abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura, kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi cyangwa abishingizi bemewe n’amategeko. Umuryango Réseau des Femmes, ni umwe mu […]

Inzozi Lotto, yahagaritswe kubera kutubahiriza amategeko
Pierre Celestin NiyiroraOctober 2, 2025
Rwanda Development Board (RDB), binyuze mu Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imikino y’amahirwe (National Lottery and Gambling Commission – NLGC), yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya _Inzozi Lotto_ (Carousel Ltd), isanzwe ikora imikino y’amahirwe mu Rwanda. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ukwakira 2025,rigaragaza ko impamvu nyamukuru y’ihagarikwa ry’iyi sosiyete ari ukutubahiriza ibisabwa n’amategeko agenga imikino y’amahirwe, ndetse no kudatanga amakuru asobanutse ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga yinjizwa muri iyo mikino. RDB ivuga ko Inzozi Lotto yananiwe kuzuza inshingano zayo ku gihugu no ku baturage. Abaturage barasabwa kwirinda kwitabira ibikorwa byose bifitanye isano n’iyo sosiyete, kandi bagakangurirwa gutanga […]

Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, basabwe kugira uruhare mu guhashya TFGBV
Pierre Celestin NiyiroraOctober 1, 2025
Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’uburinganire,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina Umugabo abigizemo uruhare (RWAMREC), ufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), basabye Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bazwi nka Social Media Influencers, kugira uruhare mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga [Technology-Facilitated Gender-Based Violence- (TFGBV)], kuko rigira ingaruka zikomeye kuwarikorewe ridasize n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange. Ibi ni bimwe mu byibanzweho ubwo kuva kuwa 24 Nzeri 2025, bahuriye n’abahagarariye imiryango y’urubyiruko itari iya leta, mu mahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu karere ka Musanze. Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukora Itangazamakuru rihindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire […]

Rubavu: Abaturage basabwe kujya bisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima
Pierre Celestin NiyiroraSeptember 28, 2025
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyasabye abaturage mu byiciro byose kujya bisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima kuko bizabafasha kumenya uko bahagaze abazisanzwemo bagatangira imiti hakiri kare. Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, ubwo mu karere ka Rubavu,hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, (World Heart Day 2025), wizihijwe hanasozwa icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwirinda no kwisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima.Iki cyumweru kikaba gisize mu bantu 1,169 bapimye mu karere ka Rubavu, 88 bangana na 7.5%. bafite izo ndwara,kandi bikaba binahangayikishije ku rwego rw’igihugu kuko ziri mu byiciro byose by’Abaturarwanda baba abato n’abakuze. Dr. Ntaganda […]

Abafite ubumuga bw’uruhu,umwanzi wambere bafite ni izuba bagerageze bakore ariko birinda ko ryabatera kanseri y’uruhu-OIPPA
Pierre Celestin NiyiroraSeptember 27, 2025
Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Organization for Integration and Promotion of People with Albinism [OIPPA], barasaba buri wese ufite ubumuga bw’uruhu kwirinda izuba no kubahiriza amabwiriza y’abaganga kuko ari byo bizabafasha kutarwara kanseri y’uruhu ikunze kubibasira bitewe no kujya kuzuba cyane batikingiye. Tuganira n’Umuyobozi wungirije wa OIPPA,Bwana KOMEZUSENGE Charles,yibukije abafite ubu bumuga ko umwanzi wambere bafite ari izuba kandi ubuzima buri mu buganza byabo. Ati “Turabwira abantu bafite ubumuga bw’uruhu aho bari hose ko umwanzi wambere bafite ari izuba kandi ubuzima buri mu biganza byabo,bagerageze bakore ariko birinda n’izuba,bubahiriza amabwiriza atangwa n’abaganga b’indwara z’uruhu cyane ko batubwira […]

Netanyahu ntiyemeranywa n’abamushinja gukora Jenoside muri Gaza
Pierre Celestin NiyiroraSeptember 27, 2025
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye yivuye inyuma iby’uko Israeli ikora Jenoside muri Gaza. Yavuze ko ahubwo igihugu cye kirinda abasivile b’inzirakarengane. Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 26 Nzeri (09) 2025 i New York. Ubwo Netanyahu yajyaga imbere y’Inteko yakomewe amashyi n’abamushyigikiye ariko abahagarariye ibihugu bimunenga ku mugambi we muri Gaza bahita basohoka mu cyumba cy’inama ari benshi. Mu ijambo rye, yavuze ko ibirego bya Jenoside bishinjwa igihugu cye ari ibinyoma. Yongeraho ko Israel itatera abaturage b’abasivile, ahubwo ibafasha kubona ibyo bakeneye. Yashinje umutwe wa Hamas gukoresha abaturage ba Gaza nk’inkuta […]