Muri Repubulika ya Santarafurika, Abasirikare b’Abanyarwanda bo mu itsinda rya Rwanda Level 2+ Hospital na Rwanda Battle Group VII (RWABG VII), bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku buntu n’inyigisho ku isuku ku baturage bo mu Ntara ya Haute-Kotto, mu mujyi wa Bria.
Iki gikorwa cyabereye kuri Maison d’arrêt et de correction de Bria,aho abaturage 41 bahawe serivisi z’ubuvuzi, ndetse abasirikare banakoze imirimo yo gusukura ibice bikikije icyo kigo.
Indwara zavuwe zirimo Malariya,indwara z’uruhu,indwara z’ubuhumekero ndetse n’inzoka zo mu nda,ndetse hanatangwa ibikoresho by’isuku.
Lt Col Dr Emmanuel Mutabazi, Umuyobozi wungirije wa RWAMED X, yasabye abaturage gukomeza kubungabunga isuku,kurinda amasoko y’amazi no gukoresha neza inzitiramibu mu kurwanya malaria.
Bwana Guy Syvain Gueregbinandengba, Umuyobozi wa Maison d’arrêt et de correction de Bria, yashimiye abasirikare b’Abanyarwanda ku bw’iki gikorwa cyiza, anabasaba gukomeza ibikorwa nk’ibi byegereza abaturage serivisi z’ubuzima.
Iki gikorwa cyerekana ubufatanye bwa MINUSCA n’u Rwanda,mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage, guharanira amahoro, n’umutekano binyuze mu bufatanye hagati y’abasivili n’igisirikare (Civil-Military Cooperation).