Imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga yahitanye abantu batanu

Imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga yaguye mu Rwanda kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 18 Kanama 2025, yahitanye abantu batanu, ikomeretsa abandi 13 ndetse yangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo amazu, uruganda n’ibiraro. Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko ibihe nk’ibi biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Imibare itangwa n’iyi Minisiteri igaragaza ko muri rusange habaye ibiza 23 mu gihe cy’iyo minsi umunani, byiganjemo ibyatewe n’inkuba. Inkuba zonyine zishe abantu batanu, zikomeretsa abandi 13, ndetse zinangiza inzu 1, zica inka 3 ndetse  zangiza n’ubuhunikiro bubiri.

Ikindi cyagaragaye ni umuyaga mwinshi wangije amazu atandatu, inkongi y’umuriro yibasira uruganda rumwe rwo mu karere ka Kicukiro, n’amazu ane yahiye, ndetse n’imyuzure yasenye ibiraro bibiri.

Mu turere twibasiwe cyane harimo aka Burera aho inkuba yishe abantu babiri, Kamonyi habaye ibiza 4 bigasenya amazu atandatu n’abantu batatu bagakomereka.

Utundi turere twagaragayemo ibiza byinshi ni Nyamasheke na Rusizi, aho buri karere kabayemo bitatu byasize bisenye ikiraro muri buri karere, bigahitana umuntu umwe muri Rusizi ( wishwe n’inkuba), hangirika amazu abiri. Muri Nyamasheke hakomeretse abantu 8, hangirika inzu imwe.

Nimugihe mu minsi ibiri gusa (17-18 Kanama), ariho habaye ibiza byateje ingaruka nyinshi mu turere twa Burera, Kamonyi na Rutsiro, kuko habaye ibiza 11 byahitanye  abantu batatu (muri 5 bapfuye mu minsi 8) bigakomeretsa abandi 11, hasenyuka amazu 7 ndetse umwuzure usenya n’ikiraro.

MINEMA ivuga ko izi ngaruka zituruka ku mvura nyinshi iri kugwa muri uku kwezi kandi bitari bisanzwe. Hari kandi iyo turi kwinjira mu gihe cy’Umuhindo hagwa imvura nyinshi ivanze mo inkuba n’umuyaga mwinshi bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, aho tuba Tuvalu mu mpeshyi (mu zuba ryinshi) rwinjira mu gihe cy’imvura ( umuhindo).

Minisiteri isaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kugenzura no gusana amazu ashaje, kuzirika ibisenge, kubaka fondasiyo z’amazu zikomeye, gutera ibirwanyasuri no gusukura inzira z’amazi, ndetse no kugendera kure ibiti, insinga n’imiyoboro y’amashanyarazi mu gihe cy’imvura.

Harimo kandi kwirinda gucomeka ibyuma no kugama mu nzu mugihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *