Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye yatangaje ko kuba umuriro w’amashanyarazi ukomeje kubura bya hato na hato mu gihugu, bishingiye ku miyoboro u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu.
Yabigarutseho ku wa Kabiri mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe X yisegura ku banyarwanda bagizweho ingaruka n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rimaze iminsi riba, cyane iriheruka ryo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 hafi mu gihugu hose.
Ni nyuma y’uko ku rubuga rwa X, uwitwa Robert Cyubahiro Mckenna yagaragarije MININFRA ko ibura ry’umuriro hirya no hino mu Gihugu rikomeje kuba inshuro nyinshi asaba ko bakurikirana imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kiwufite mu nshingano.
Mu gusubiza ubwo butumwa, Uwihanganye yavuze ko ibibazo byiyongereye cyane ahanini bitewe n’imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu.
Yagize ati: “Minisiteri y’ibikorwa remezo, twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize.
Yakomeje agira ati: “Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”
Icyakora Uwihanganye, yijeje Abanyarwanda ko ibyo bibazo bitazahoraho kuko hafashwe ingamba zo kubikemura.
Ati: “Ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda”.

REG, ivuga ko muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi ngo ibi bibazo bikemuke, hari ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo (Feasibility studies) ndetse n’iziteganyijwe harimo: Nyabarongo II (43.5 MW), umushinga ukaba ugeze ku kigero cya 57%, Rukarara VI HP (9.7MW) umushinga ugeze ku kigero cya 26%, Nyirahindwe HPP (0.909 Mw) umushinga ugeze ku kigero cya 71%.
Hari kandi Rusizi III HEP (206 MW) u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo ngo yaratangiye ariko ikaba igenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.
Mu bijyanye no gusana ibikorwa bikwirakwiza umuriro mu gihugu, REG ivuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gikorwa kigeze kuri 67%. By’umwihariko imiyoboro iringaniye ica mu butaka irimo kuvugururwa mu Karere ka Nyarugenge (LV underground cables & MV/LV cabins renovated), imirimo igeze kuri 65%.
Hari kandi Station nto ya Nyamata ifasha gukwirakwiza amashanyarazi yazamuriwe ubushobozi ikaba yakira 30KV. Izindi Station nto zirimo kuvugururwa harimo Rubavu, Muhanga, Nzove, Gikondo na Gahanga, aho imirimo igeze kuri 6%.
