Abana n’ababyeyi bo mu karere ka Huye, by’umwihariko abaturiye Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda,barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums ],itegurwa n’Inteko y’Umuco,igakorerwa mu ngoro z’amateka zinyuranye mu gihe cy’ibiruhuko.
Abana bari kwigishirizwa mu ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ibijyanye n’Umuco,Indangagaciro na Kirazira by’Abanyarwanda, binyuze mu mbyino gakondo,amazina y’inka,gutaka amasaro,kuvuza ingoma,kuboha,kubumba, kuririmba ndetse n’ibyivugo,bavuga ko ari ingirakamaro kuko bizabafasha gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gukomeza kuwusakaza mu batarawumenya neza,ari nako bahavoma ubumenyi bwo gukora ubukorikori butandukanye.
MUGISHA SHEMA Prince, umwe muri aba bana yagize ati “Bizamfasha gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gukomeza kuwusakaza mu batarawumenya neza.Iyo tuvuye hano abandi bana duhura tubasangiza ibyo twize tukagenda nk’urugero amazina y’inka cyangwa uturimo tumwe na tumwe baba batwigishije hano tukagenda tukabibwira ababyeyi bacu ndetse na barumuna bacu”.
Mugenzi we witwa UNYUZESE Vanessa, we yagize ati “Mbere y’uko tuza hano ntabwo narinzi kubyina bya Kinyarwanda,ntabwo narinzi kuboha cyangwa se kubumba…bizamfasha mu hazaza hanjye,nshobora nko gukora umwuga umwe mu byo nize hano bikanteza imbere. Nk’ubu maze kwiga kubyina bizamfasha gusigasira umuco nyarwanda”.

Ababyeyi bafashe iyambere mu kuzana abana muri iyi gahunda,bahamya ko byatumye abana bahugira ku bintu by’umumaro muri ibi bihe by’ibiruhuko aho kuzerera nk’uko bishimangirwa na UMUTESI Juduth,umubyeyi wazanyemo abana babiri.
Ati “Bamaze mo ukwezi ariko mbonamo impinduka nk’icyambere iyi gahunda yabarinze agakungu ka tereviziyo no kuba bazerera,byatumye biga umuco w’abanyarwanda,amateka n’ibindi. Ni byiza biradufashiriza abana rwose”.
KARANGWA Jerome,Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko iyi gahunda ifite intego yo gutegura abana bato bakazakura bakunda igihugu, bakishimira kuba Abanyarwanda.
Ati “Intego twifuza ni ukugirango tutazagwa muri yamvugo igira iti “Umuryango utagira Umuco n’amateka uba umeze nk’umubiri utagira umutima”.Intego nyamukuru dutumbereye ni ukugirango tugire Umunyarwanda ufite umutima,ufite za nyirantarengwa, ufite ibyo yubaha n’ibyo agomba kubahiriza kandi wishimiye kuba Umunyarwanda.Uvuga rwa rurimi rwe arukunze atari uko ayobewe izindi ndimi z’amahanga”.
Yongeyeho ko “Ibyo ngibyo ni tubigeraho tuzaba twumva twageze ku ntego yacu mu by’ukuri”.

Gahunda yiswe ‘Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage,iri kubera ku ngoro ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza, Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari na yo iherereye muri aka karere,ku ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, ndetse no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro,ikaba yaritabiriwe n’abanabasaga 500.


