Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’izindi nzego yataye muri yombi abagabo umunani bikekwa ko bari mu itsinda ry’abiyitaga abaparakomando,bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko,ari nako bangiza ibidukikije n’ibikorwa remezo.
Aba bagabo bakoreraga ubu bucukuzi mu mugezi wa Gateke,uherereye mu murenge wa Bwisige,akagari ka Mukono,bafatiwe mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko,aho bangizaga imirima y’abaturage,ibidukikije byegereye uwo mugezi.Ubu bucukuzi bwatezaga umutekano muke n’ubushyamirane hagati yabo n’abaturage bahafite ibikorwa bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace NGIRABAKUNZI,yatangaje ko ubucukuzi butemewe nk’ubu bufite ingaruka mbi nyinshi zirimo kwangiza ibidukikije no guteza umutekano muke mu baturage.
Ati “Iteka ubucukuzi bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bwangiza ibidukikije,ariko bikanateza umutekano muke hagati y’ababukora n’abafite ibikorwa byangizwa n’ubwo bucukuzi”.
Yakomeje avuga ko Atari muri Bwisige gusa hibasiwe n’ibikorwa nk’ibi,ahubwo ko n’ahandi hose Polisi izakomeza byo kubihashya.
Ati “Usibye aha muri Bwisige,hari n’ahandi abaturage bangirizwa imyaka n’imirima kubera abantu biyita abaparakomando.Polisi izakomeza kubakurikirana aho bari hose kugirango babiryozwe”.
IP Ignace NGIRABAKUNZI,yavuze ko Polisi y’u Rwanda,yibutsa abantu bishora mu bucukuzi butemewe n’amategeko bw’amabuye y’agaciro kubireka kuko ku bufatanye n’abaturage ibikorwa nk’ibi bizakomeza gukumirwa,ababa bishe amategeko bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.
Abagabo umunani bafashwe kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polosi ya Byumba,aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).