GASABO:Abantu babiri bafatanywe udupfunyika 1144 tw’urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abantu babiri bacuruzaga urumogi.

Tariki ya 16/08/25, nibwo Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 y’amavuko na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30,bafatiwe mu Murenge wa Jabana Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Taba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Bafatanwa udupfunyika 1144 tw’urumogi mu nzu batuyemo aho bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.

Uru rumogi rukaba rwari rubitse mu nzu ya Ngirabatware n’aho uyu Mugore Nyiranizeyimana akaba yaraje kurutwara ngo ajye kurucuruza mu bakiriya be mu Murenge wa Gisozi, bakaba bafatiwe mucyuho bamaze kurupakira mu mufuka.


‎Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri Station ya Polisi ya Jabana ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha RIB, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane aho bakura uru rumogi.
‎Kuba abaturage batangira amakuru ku gihe abantu nkaba bagafatwa ni ikimenyetso kerekana ko bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, kikaba Kandi ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

‎Polisi irasaba abijandika mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibyaha muri rusange kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage zabahagurukiye.

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ukora ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *