Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa KAKUZE Marie Louise w’imyaka 54 y’amavuko, afite udupfunyika 274 tw’urumogi murugo iwe. Yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu Kanyinya,tariki ya 29 Kanama 2025.
Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko uyu mugore, acuruza ibiyobyabwenge,abapolisi bajya aho atuye bamusatse basanga igikapu mu nzu kirimo Urumogi udupfunyika 274. Nawe akimara gufatwa yiyemereye ko asanzwe arucuruza nk’umuntu wabigize umwuga.
KAKUZE, n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri station ya Gisozi ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi y’igihugu yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, iributsa abandi kujya batangira amakuru ku gihe abantu nkaba bagafatwa.

Polisi iributsa abaturage kwirinda gukora ibyaha cyane cyane abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge haba ku binywa, ku bicuruza, kubyinjiza mu gihugu ko byose bihanwa n’amategeko.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.