Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa NTAKIRUTIMANA Beatrice ufite imyaka 35 y’amavuko,ukurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer. Yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yaho abaturage tariki ya 12/08/25 bahamagaye kuri Polisi ya Ndera bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga.
Abapolisi bari kumwe n’abakozi b’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagali ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, basatse munzu ye bahasanga amakarito atatu arimo amacupa 72 y,inzoga za liquer yise ONE SIP GIN, aho zari zibitse muri depo yarazivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe mu rwego rwo kujijisha. Yanafatanywe kandi bimwe mu bikoresho yifashishaga mu gukora izi nzoga harimo, Ethanol litiro 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na litiro 0.5, amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka, imifuniko apfundikiza ayo macupa myinshi itandukanye, amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.
Uyu mugore kandi si ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange kuko yigeze kubifatirwamo arafungwa arangiza igihano ariko yanga kubireka abisubiramo.
NTAKIRUTIMANA n’ ibyo yafatanywe yafungiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera, kugirango akorerwe dosiye ishyikirizwe ubugenzacyaha mu gihe cyagenwe, kugirango akurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha cyane cyane mu biyobyabwenge, kikaba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.
Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge kubireka kuko baba bahumanya Abanyarwanda, nibabireke bashake ibindi bakora byabateza imbere, inzego zitandukanye zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bisembuye bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.