Polisi ikorera mu karere ka Gasabo,kuwa 25/07/2025 saa 10h00, mu mudugudu wa Gisharara, akagali Nyagahinga, umurenge Rusororo , yafashe abantu babiri bacuruza urumogi n’ibindi bikoresho byibwe.
Ni nyuma y’amakuru yahawe n’umuturage ko hari ahantu uwitwa NZAKUZWANAYO w’imyaka 38 y’amavuko acuriza urumogi, abapolisi bahise bajyayo basanga ari kurufunga mu mabule ndetse bamusangana ibiro bitatu byarwo.
Nyuma yo kumuta muri yombi,yabwiye Polisi ko arangura urwo rumogi kwa NSENGIMANA bakunze kwita Kazungu ufite imyaka 31,Polisi yihutira kuhagera isanga mu cyumba araramo urumogi ibiro bibiri na litiro imwe ya kanyanga yari ku musego .
Kwa NSENGIMANA kandi hasanzwe ibikoresho bitandukanye bigaragara ko aribyo yiba kuko atagaragaza inkomoko yabyo birimo amagare atatu yari mu gisenge cy’icyumba aryamamo n’andi abiri ari hanze,amacupa ane n’ishyiga rimwe bya gaz,Valise imwe n’bindi bitandukanye adafitiye ibisobanuro.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo bakaba bigiye gukorerwa amadosiye agashyikirizwa Ubugenzacyaha mu gihe cyagenwe.
Polisi y’u Rwanda irashimira abantu batanga amakuru kugirango abanyabyaha nkaba bafatwe, ikaba ishishikariza abandi gutanga amakuru cyane cyane ku bakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ubujura. Abishora mu byaba nabo baragirwa inama yo kubireka bagashaka ibyo bakora bizima.