Nyuma yaho abacururiza, abaturage baza guhahira mu isoko rya Kimironko, bagaragarije ikibazo cy’uko hari abajura babiba, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abo bajura aho mu minsi ibiri hafatiwe abakekwaho ubujura 29, bakaba bafashwe tariki ya 19-20/08/25.
Abafashwe bibaga abacururiza mu isoko, abandi bakiba abakiriya baje guhaha, aho babakaga imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara, abandi bakaba bibaga abakorera mu nkengero z’isoko rya Kimironko.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugirango bakurikiranwe, ibikorwa byo gufata abasigaye birakomeje.
Polisi y’igihugu irashimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bajura, ikaba inibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu nk’aba bakora ibikorwa by’ubujura ndetse n’abahungabanya mutekano n’ituza ry’abaturage.
Polisi kandi irihanangiriza abantu bose bafite ingeso y’ubujura cyane cyane abajya ahantu hahurira abantu besnhi haba mu isoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba abahakorera cyangwa abahagenda kubireka kuko ntabwo bizabahira inzego zumutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.
Abaturage baragirwa inama kwirinda guha imizigo abo batazi ngo babatwaze kuko usanga bamwe muribo ari ibisambo biba byigize abakarani, Polisi kandi irahumurza abagana cyangwa abakorera mu masoko, gare zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n’ibintu byabo urinzwe, icyo basabwa ni ukwirinda guha icyuho abajura, nibatangire amakuru ku gihe abajura bafatwe.