Umushoramari n’uvumbuzi w’ibikorwa by’ikoranabuhanga, Elon Musk, yatangaje ko ikigo cye cya Neuralink kiri gutera intambwe idasanzwe mu gukora chip ishyirwa mu bwonko ishobora gufasha abatabona kongera kubona, ndetse no ku bantu bavutse batabona.
Uyu mushinga wa Neuralink umaze imyaka myinshi utegurwa, ariko ubu wamaze guhabwa uburenganzira na FDA (Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi) kugira ngo habeho igerageza ku bantu.
Nk’uko Musk yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, iyi chip ishyirwa mu gice cy’ubwonko gishinzwe kwakira amakuru y’ibiboneka (visual cortex). Ikoresha amashanyarazi mato (electrical stimulation) kugira ngo ihangire cyangwa isubize imiyoboro y’ubwonko ishinzwe kubona, n’ubwo umuntu yaba yaratakaje amaso cyangwa yaranavutse atabasha kubona.
Yagize ati:
“Turizera ko bitarenze umwaka utaha, tuzaba tumaze kubona abantu batangiye kubona amasura, imiterere y’ibintu, ndetse n’amabara binyuze muri iyi tekinoloji nshya.”
Nubwo iyi nkuru itanga icyizere, inzobere mu buvuzi n’abo muri Neuralink ubwabo bemera ko bakiri mu ntangiriro z’igerageza, kandi ko hari byinshi bikenewe gusuzumwa mbere y’uko iyi chip itangira gukoreshwa ku buryo rusange.
Haracyari ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano, ingaruka zishobora guterwa n’iyo chip mu bwonko, ndetse n’uko ubwonko bwa muntu buzabyakira mu gihe kirekire.
Iyi chip ntabwo igamije gusa gufasha abatabona. Musk avuga ko intego ya Neuralink ari uguhindura burundu imibanire y’ubwonko n’ibikoresho bya tekinoloji, aho biri no mu mishinga yo kugabanya ingaruka z’ubumuga butandukanye, harimo ubumuga bwo kutavuga, kutagenda, ndetse n’ubundi burwayi bw’imyakura (neurological disorders).