Donald Trump yatangaje ko Amerika izahura na Iran “mu cyumweru gitaha

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yatangaje ko Amerika n’Iran bazahura “mu cyumweru gitaha”, mu gihe akomeje gushimangira ko ibitero biherutse byagabwe kuri Iran byangije ibikorwa byayo bya nikleyeri ku buryo bukomeye.

Trump yavuze ibi mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yakomeje kugaragaza ko ibikorwa bya gisirikare byakozwe ku butaka bwa Iran byari ngombwa kubyangiza kandi byatanze umusaruro ukomeye.

Mu minsi yashize, Amerika hamwe na Israel bagabye ibitero bikomeye kuri sites za Iran, byibasiye ahanini ahakorerwa ibikorwa bya nikleyeri, birimo n’uruganda rwa Fordow, ruzwiho kuba rucungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru.

All Eyes Turn to Trump's Fragile Israel-Iran Ceasefire | Council on Foreign Relations

Iran n’abafatanyabikorwa bayo nka Russia na China bamaganye ibyo bitero, bavuga ko ari ubushotoranyi bw’amahanga kandi ko bitazabuza Iran gukomeza gahunda yayo.

Mu magambo akakaye, Trump yagize ati:

“Ibitero twagabye byakozwe neza kandi byatanze umusaruro. Sites nyinshi za Iran zarasenyutse. Iki ni igikorwa cyari gikenewe kugira ngo Isi ibe ahantu hatarangwamo iterabwoba ry’intwaro za kirimbuzi.”

Trump ntiyasobanuye byinshi ku bijyanye n’iyo “nteraniro” cyangwa “inshuro bazahurira” na Iran mu cyumweru gitaha, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora gusobanura ikindi gikorwa cya gisirikare cyangwa ibiganiro ku rwego rw’ibanga.

Abandi bavuga ko ari uburyo bwa Trump bwo gukomeza gutera igitutu Iran no kugaragaza ko Amerika iri maso, cyane ko ari mu gihe cy’ubukangurambaga bwo kwiyamamariza kongera kuba Perezida mu matora yo muri 2026.

Ku ruhande rwa Iran, kugeza ubu nta tangazo rihamye ryasohotse rihamya cyangwa rihakana ibyatangajwe na Trump. Ariko ibinyamakuru bya Leta ya Iran bikomeje kwandika ko ibyangijwe ku bikorwa bya nikleyeri bidakanganye, ndetse ko Iran izakomeza kurengera ubusugire bwayo.

Hear Iranian foreign minister respond to US strikes on Iran

Ibi bitangazwa na Trump bikomeje kongera umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho abasesenguzi bavuga ko “impinduka zikomeye zishobora kuba ziri imbere.”

Nubwo Amerika ivuga ko ibikorwa byayo bigamije gukumira Iran kugera ku ntwaro za kirimbuzi, impungenge ni uko ibi bishobora gutuma Iran nayo yiyongerera ubushake bwo kwihorera, cyangwa ikihutisha gahunda yayo ya nikleyeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *